Ruhango: Bibutse banazirikana ubutwari bw’abakozi bazize Jenoside

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, aratangaza ko kwibuka abari abakozi b’amakomini yari agize Akarere ka Ruhango, ari umwanya wo kuzirikana uruhare bagize mu iterambere akarere kagezeho, kuko hari ibyo bakoraga na n’ubu byabaye intangiriro y’iterambere rya Ruhango.

Habarurema yunamira abari abakozi bazize Jenoside
Habarurema yunamira abari abakozi bazize Jenoside

Umuyobozi w’Akarere agaragaza ko abakozi basaga 30 ba za Komini bakoreraga Igihugu, ariko bakiturwa kwicwa, kuko mu bo bakoranaga harimo ababagambaniraga, ibyo bikaba binyuranyije n’amabwiriza agenga umurimo, kuko ahubwo mugenzi wawe mukorana mugomba kuzuzanya.

Abo bakozi bibutswe ku wa Mbere tariki ya 6 Kamena 2022, bari ab’amakomini yahujwe akaba Akarere ka Ruhango, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kugeza ubu abamaze kumenyekana ni 37, muri bo harimo abo imibiri yabo itaraboneka kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro, bivugwa ko harimo n’abajugunywe mu migezi nka Mwogo, ariko amakuru aracyashakishwa.

Imwe mu miryango y'abakozi bazize Jenoside yaje kwibuka ababo
Imwe mu miryango y’abakozi bazize Jenoside yaje kwibuka ababo

Ibyo binagarukwaho n’umwe mu bahagarariye imiryango y’abazize Jenoside bakoreraga komini zigize Akarere ka Ruhango, Mukanziza Nelia, aho asobanura ko iwabo hari abakozi bakoreraga Leta bataramenya irengero ryabo.

Agira ati “Babirukankanaga babatema amaguru n’ahandi hose, ntabwo tuzi aho babajugunye, twumva bavuga ngo batwawe na Mwogo ariko ntawe uduha amakuru ya nyayo, ngo avuge ko runaka yatawe muri uwo mugezi ngo aduhe ibimenyetso tubimenye tureke gukomeza gushakisha uwo tutazabona”.

Meya Habarurema avuga ko n’ubwo abakoreraga komini zigize Akarere ka Ruhango bishwe muri Jenoside, kubibuka ari umwanya wo kumenya neza amaboko n’imbaraga zabo no kumenya imbaraga abakozi bafitiye Igihugu.

Agira ati “Hari byinshi dukora bishingiye ku byabanje, nk’aya mashanyarazi anyura hejuru yacu harimo imbaraga za bariya bakozi, imihanda tugendamo bagize uruhare mu kuyihanga, abaveterineri n’abagoronome batumye tumenya guhinga neza imyumbati no korora neza ariko Igihugu kibi cyabahembye kubica”.

Mayor wa Muhanga, Kayitare Jacqueline ari mu bunamiye abakoreraga mu Ruhango
Mayor wa Muhanga, Kayitare Jacqueline ari mu bunamiye abakoreraga mu Ruhango

Avuga ko kwibuka abari abakozi bigamije kumenya neza ubumwe n’ubwiyunge bwabuze kuko nta bucuti bwari buhari muri bamwe bakoranaga, ahubwo harimo urwango rwa bamwe bashakaga kuzabica.

Agira ati “Ibyo biduha isomo rikomeye ryo gukundana cyane uyu munsi, iki gikorwa kitwibutsa izo mbaraga, ibitarakozwe neza bigomba gukorwa uyu munsi no mu gihe kizaza, aha tuhigira isomo ryo gukundana no gufashanya”.

Avuga ko hari n’abayobozi bamwe bagize uruhare mu kwica no kwicisha abo bakoranaga, nko muri Komini Ntongwe, ahazwi Kagabo Charles na Kabagari havugwa Mpamo Isdras, ari naho ahera asaba abayobozi b’iyi minsi kurushaho gutekereza igikwiye cyiza kitigeze gitekerezwa icyo gihe binyuze mu bumwe n’ubwiyunge no kubaka Igihugu.

Abandi bakozi bunamiye bagenzi babo bazize Jenoside
Abandi bakozi bunamiye bagenzi babo bazize Jenoside

Agira ati “Amasomo tuvoma muri iki gikorwa azatuma twiyubaka n’igihugu cyacu, ndetse tunubake buri Munyarwanda dushinzwe kureberera kuko twe dukorera Abanyarwanda, dutanga inka muri gira inka bikozwe ku Munyarwanda uyikeneye bidasabye kurobanura, dukomereze aho”.

Avuga ko n’ubwo hari abibukwa bazwi n’amazina bikomeye kubyumva kuko nta gihamya gihari ku baba barishwe, ariko batamenye irengero ryabo, akavuga ko hazakomeza gushakishwa mu bishoboka byose byatuma yibukwa mu buryo bufatika, no gufata mu mugongo imiryango y’ababuze ababo muri Jenoside.

Mukanziza avuga ko hari amakuru bagitegereje y'ababo bakoreraga Leta bishwe muri Jenoside
Mukanziza avuga ko hari amakuru bagitegereje y’ababo bakoreraga Leta bishwe muri Jenoside
Bafashe umunota wo kwibuka abakozi bazize Jenoside
Bafashe umunota wo kwibuka abakozi bazize Jenoside
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka