U Rwanda rugiye kongera umubare w’abenjeniyeri b’imiyoboro ya ‘Internet’

Umuryango mugari w’akoresha Internet ku bufatanye n’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF), bihaye intego zo kongera umubare w’abenjeniyeri b’imiyoboro ya Internet mu gihugu, mu myaka itanu iri imbere.

Hahuguwe abantu 70 baturutse mu bigo binyuranye byaba ibya Leta n'iby'abigenga
Hahuguwe abantu 70 baturutse mu bigo binyuranye byaba ibya Leta n’iby’abigenga

Abayobozi bakuru b’Umuryango mugari ushinzwe iby’itumanaho mu Rwanda n’ikoranabuhanga (RITCA), bavuga ko ibi biterwa n’uko u Rwanda rushaka guhugura umubare munini w’abenjeniyeri bafite ubumenyi buhagije, bukenewe mu Isi itera imbere umunsi ku munsi, kugira ngo rugabanye kwishingikiriza ku bahanga baturutse hanze no kohereza Abanyarwanda kujya guhugurirwa hanze y’Igihugu.

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Internet n’itumanaho, Grace Ingabire, avuga ko ibi bizazamura ubumenyi no kurushaho gutanga serivisi ziboneye, yaba iza Leta cyangwa iz’abikorera, rimwe na rimwe zikunze kuzahazwa n’imiyoboro ifite ibibazo, n’ubwo u Rwanda rwashyizeho ibikorwa remezo bikenewe, n’umuyoboro wa Internet ya 4G ungana na 96%, imiyoboro ya ‘Fibre obptique’ n’umuyoboro mugari w’ihuzanzira.

Ingabire ati "Kugeza ubu u Rwanda rwabashije guhugura abagera kuri 500 bacunga ihuzanzira rya Internet na ba enjeniyeri 1000 mu myaka itanu ishize ".

Ingabire yabigarutseho ku itariki 3 Kamena 2022, ubwo hasozwaga icyumweru cy’amahugurwa aba buri mwaka yateguwe n’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ikoreshwa ry’ihuzanzira rya Internet (RWNOG), hamwe n’abitabiriye bagera kuri 70 baturuka mu bigo bitandukanye, yaba iby’abikorera cyangwa inzego za Leta.

Mu myaka icyenda ishize, RITCA ku bufatanye n’abafatanyabikorwa babo nka sosiyete ishinzwe Internet n’ikigo cy’Abadage gishinzwe iterambere (GIZ), Bank y’u Rwanda itsura amajyambere (BRD) na kaminuza y’u Rwanda, bahuguye kuva kuri 70 kugera ku bantu 100 n’abanyamuryango ba RWNOG, mu bumenyi butandukanye kuri Internet n’ihuzamiyoboro yayo.

Ingabire ati "Umugambi wacu ni ugushyira amahugurwa ku rundi rwego tukava ku ba enjeniyeri tukajya ku barimu n’abanyeshuri ba kaminuza, kandi tuzabitangaza vuba kuko twasinyanye inyandiko z’ubufatanye na za kaminuza ".

Kuzamura itangwa rya serivisi

Intumbero y’uyu mwaka yari ukwigisha kuyobora gahunda ya mudasobwa ya (DNS), bigamije kuzamura ubushobozi bwa ba enjeniyeri b’ikoranabuhanga mu bice bitandukanye kugira ngo bazamure ubushobozi bwabo, mu bijyanye no kugenzura imiyoboro n’ihuzanzira za Internet, hamwe n’ubwirinzi bwa za mudasobwa kugira ngo gutanga serivisi byihute.

Ayo masomo agamije kugabanya kwishingikiriza kw’ibigo kuri serivisi ya DNS, itangwa n’ibigo bikuru bitanga internit nka MTN Rwanda, cyane cyane iyo serivisi zitarimo gukora neza, ariko bikaba binashoboza ba enjeniyeri uburyo bwa Internet buzwi nka ‘virtualization’.

Alex Ntale, umuyobozi w’ishami ry’ikoranabuhanga muri PSF, yavuze ko muri 2024 u Rwanda ruzaba rushobora kugira ba enjeniyeri bafite ubumenyi bashobora kubungabunga serivisi zikoresha ikorabuhanga, hamwe n’ubwirinzi bwa za mudasobwa.

Ati "Ntabwo dukeneye ubumenyi buturuka hanze, ni yo mpamvu turimo kwibanda ku kuzamura umubare wa ba enjeniyeri bo kuzamura urwego rwa serivisi kugira ngo bikurure ishoramari”.

Aba enjeniyeri b’abagore barakenewe

Ntale ati “Abagore b’abenjeniyeri barakenewe, urwego rw’ubwenjeniyeri ruracyafite abakobwa n’abagore bake ugeranyije n’izindi nzego, cyane cyane urwego rw’ikoranabuhanga n’ubwo umubare w’abari n’abategarugori biyandikisha mu kwimenyereza umwuga wazamutse kugeza kuri 25% muri 2019 biva kuri 5% muri 2018, nk’uko bigaragazwa na raporo y’ikigo kigamije iterambere ry’ubukungu mu bwongereza”.

Abahuguwe babiherwe seritifika
Abahuguwe babiherwe seritifika

Urugero, kugeza ubu urugaga rw’abenjeniyeri mu Rwanda (IER), rubara abanyamuryango 2500 nk’Abanyamurwanda banditse, 210 muribo akaba ari abagore, bivuze ko bari munsi ya 10%.

Victoire Uwase Isingizwe, umuyobozi w’imiyoboro ya Internet muri RITCA, avuga ko yatewe imbaraga no gukurikira siyansi biturutse ku mbwirwaruhamwe ya Madamu Jeannette Kagame, wavuze ko icyuho cy’uburinganire mu ikoranabuhanga kigomba kuzibwa.

Yagize ati "Natewe imbaraga na Madamu Jeannette Kagame, uri mu bandi bagore bavuga rikijyana, bituma mbasha kuba nakurikira ibijyanye n’ikoranabuhanga kugira ngo nshimangire ijambo ryabo rigira riti ‘Umugore arashoboye."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka