Volleyball: REG na APR W zegukanye irushanwa ryo Kwibuka (Amafoto)
Amakipe ya Rwanda Enegy Group (REG VC) na APR y’abagore ni zo zegukanye irushanwa ryo kwibuka abakinnyi, abasifuzi, abatoza ndetse n’abayoboye Volleyball bazize Jenoside Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (GMT).

Ni irushanwa ryasojwe rimaze iminsi ibiri, aho iry’uyu mwaka ryabereye mu Ntara y’Amajyepfo mu turere twa Huye na Gisagara.
Mu kiciro cy’abagore ikipe ya APR ni yo yegukanye igikombe itsinze iya Rwanda Revenue Authority (RRA) amaseti 3 kuri 2. Ni umukino wasojwe n’iseti ya kamarampaka nyuma y’uko rwari rwabuze gica mu mukino wose (25-21,24-26,19-25,25-23,15-11).

Izo kipe zombi zahuye nyuma y’iminsi micye n’ubundi zicakiraniye mu marushanwa mpuzamahanga ahuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (Africa Women Club Championship 2022), aho nabwo iyi kipe y’Ingabo yari yatsinze RRA amaseti 3 kuri 2.
Mu kiciro cy’abagabo ikipe ya REG VC yatsinze Gisagara VC ivuye inyuma, dore ko amaseti abiri abanza yari yegukanywe n’iyi kipe ya Gatatu muri Afurika, ariko yaje kwigaranzurwa na REG VC yatozwaga na Kwizera Pierre Marchal wahoze ayikinira ubu wari umutoza mukuru, maze iyitsinda amaseti abiri yikurikiranya yishyura ayo bari babanjwe.

Mu iseti ya Kamarampaka, REG VC yakomeje kuyobora umukino birangira n’ubundi iyegukanye biba amaseti 3-2.
Ikipe yabaye iya mbere muri buri cyiciro yahawe igikombe na Miliyoni y’Amafaranga y’u Rwanda (1.000.000frw) naho Iya kabiri ihabwa ibihumbi magana atandatu (600.000frw), iyagatatu ihabwa ibihumbi magana ane (400.000frw).
Mu mwaka wa 2019 muri Volleyball habarurwaga abari abakinnyi, abasifuzi, abatoza ndetse n’abayobozi bayoboye uyu mukino bazize Jenoside yakorewe Abatutsi basanga 60, aba bakaba bibukwa buri mwaka hakinwa iri rushanwa.

Ku itariki ya 3 na 4 Nyakanga uyu mwaka, hazakurikiraho irushwa rizaba rikinwa ku nshuro yaryo ya mbere ryo kwibohora rizahurirana n’umunsi wo kwibohora, usanzwe wizihizwa tariki ya 4 Nyakanga buri mwaka.









Amafoto: Shema Innocent
Ohereza igitekerezo
|