Icyorezo cya Monkeypox cyamaze igihe kitaramenyekana bituma gikwira cyane

Kuba hamaze kugaragara amagana y’abantu banduye icyorezo cya Monkeypox mu bice bitandukanye by’Isi, ngo bigaragaza ko hari igihe runaka cyabayeho icyo cyorezo kitazwi, bigatuma kirushaho gukwirakwira nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO).

Umuryango w’Abibumbye utangaza ko amagana y’abarwaye monkeypox harimo n’abatuye hanze ya Afurika n’ubwo ari ho icyorezo cyagaragaye bwa mbere, ibyo ngo bikaba bivuze ko hari igihe runaka cyanyuzeho icyo cyorezo kitazwi ariko gikwirakwira.

Aganira n’itangazamakuru, Umuyobozi mukuru w’Ishami rya ONU ryita ku Buzima, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yagize ati “ Harimo gukorwa iperereza, ariko kuba icyorezo cya ‘monkeypox’ cyaragaragaye mu bihugu byinshi icyarimwe, bigaragaza ko habayeho igihe runaka kitari cyamenyekana, ariko kirimo gikwirakwira”.

Kuva u Bwongereza bwakwemeza ko bwabonye umurwayi wa mbere wafashwe n’icyorezo cya monkeypox ku itariki 7 Gicurasi 2022, abandi barwayi basaga 550 banduye monkeypox bamaze kugaragara mu bihugu 30 byo hanze ya Afurika aho icyorezo cyagaragaye bwa mbere nk’uko byemezwa n’Ishami rya ONU ryita ku Buzima.

Rosamund Lewis, inzobere mu bijyanye n’icyorezo cya monkeypox, yavuze ko kuba icyo cyorezo cyagaragaye mu Burayi no mu bindi bihugu aho kitari cyagaragaye mbere, bivuze ko hari igihe runaka cyamaze kitazwi, kandi gikwirakwira.

Yagize ati “Ntituzi niba ari ibyumweru, amezi, cyangwa se niba ari imyaka. Mu by’ukuri ntituzi niba twarakererewe cyane kugira ngo tube twabasha gukumira iki cyorezo kugira ngo kidakomeza gukwirakwira”.

Icyorezo cya monkeypox, ngo cyandura ari uko umuntu yegeranye n’uwamaze kucyandura, kikarangwa n’ibimenyetso birimo guhinda umuriro, no kugira ibintu bisa n’ibihushi biza ku ruhu nyuma y’ibyumweru bikeya.

Kugeza ubu, ngo hari abagabo baryamana bahuje ibitsina bamaze kugaragarwaho n’icyo cyorezo, ariko inzobere mu by’uubuzima bavuga ko nta gihamya kigaragaza ko icyo cyorezo cyaba cyandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Tedros yagize ati “Umuntu uwo ari we wese yafatwa n’icyorezo cya monkeypox mu gihe yegeranye n’uwamaze kucyandura”.

Uwo muyobozi kandi asaba ibihugu byamaze kugaragaramo icyo cyorezo gukomeza gukaza ingamba zo kwirinda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka