Israel yahaye u Rwanda ibikoresho by’ubuvuzi

Igihugu cya Israel cyahaye u Rwanda ibikoresho by’ubuvuzi bifite agaciro ka miliyoni 140 z’Amafaranga y’u Rwanda byo gufasha Igihugu guhangana n’icyorezo cya Covid-19 no mu zindi serivisi z’ubuzima.

Ibikoresho u Rwanda rwakiriye
Ibikoresho u Rwanda rwakiriye

Iyo nkunga igizwe n’ibitanda byo mu bitaro 30 na toni 1.5 y’ibikoresho byo kwirinda.

Umuyobozi w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), Prof. Claude Mambo Muvunyi, yavuze ko ubwo bufasha bw’ubuvuzi ari ingenzi cyane.

Ati “Turashimira cyane Leta ya Israel ku bw’iyi nkunga y’ingenzi.”

Prof. Claude Mambo Muvunyi yavuze ko ibi bizagira akamaro gakomeye mu gukomeza kongera ingufu, mu buvuzi butandukanye, no mu kurwanya COVID-19 n’izindi ndwara zandura.

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam, asobanura ko ubu bufasha buturuka mu mibanire myiza hagati y’ibihugu byombi.
Yagize ati “Nka Leta ya Israel twakoze ibishoboka ngo dufashe igihugu cy’abavandimwe cy’u Rwanda kuri iki kibazo kandi nkaba nishimye kandi ntewe ishema no kuba twabashije kubigeraho”.

Ikigo cy’igihugu cy’ Ubuzima (RBC) kivuga ko ibitanda byo kwa mugamga bishya bizakoreshwa mu bitaro bikuru bya kaminuza ya Kigali (CHUK), n’ibitaro bikuru bya kaminuza ya Butare (CHUB), hamwe n’ibitaro bya Kibagabaga.

U Rwanda na Israel bimaze igihe bifitanye umubano ukomeye. Mu bufatanye mu nzego zitandukanye harimo uburezi, ingufu, ikoranabuhanga, guhanga udushya, ubuvuzi n’ibijyanye n’umutekano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka