Imiryango yazimye ni igisobanuro nyacyo cya Jenoside yakorewe Abatutsi – GAERG

Umuyobozi Mukuru wungirije w’umuryango GAERG w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Dimitrie Sissi, yatangaje ko imiryango yazimye ari igisobanuro nyacyo cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni umuhango wabanjirijwe no gushyira indabo aharuhukiye imibiri isaga ibihumbi 250 ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Ni umuhango wabanjirijwe no gushyira indabo aharuhukiye imibiri isaga ibihumbi 250 ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Yabitangarije ku rwibutso rwa Kigali, ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 04 Kamena 2022, mu muhango wo kuzirikana no kunamira Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, imiryango yabo mito ikazima.

Imiryango yazimye yibukwaga ku nshuro ya 14 ni 15,593 yari igizwe n’abagabo, abagore ndetse n’abana babo 68,871, bose bishwe urw’agashinyaguro, ntihasigara n’uwo kubara inkuru.

Dimitrie Sissi yavuze ko kuzima kw’iyo miryango ari ikimenyetso simusiga cy’uko abakoze Jenoside bifuzaga kurimbura Abatutsi bose bakazima.

Yagize ati “Imiryango yazimye ni igisobanuro n’ikimenyetso simusiga cy’uko Jenoside yakorewe Abatutsi, abayikoze bifuzaga ko turimbuka maze twese tukazima”.

Dimitrie Sissi avuga ko kuzima kw'imiryango ari ikimenyetso simusiga cy'uko abakoze Jenoside bifuzaga kurimbura Abatutsi bose
Dimitrie Sissi avuga ko kuzima kw’imiryango ari ikimenyetso simusiga cy’uko abakoze Jenoside bifuzaga kurimbura Abatutsi bose

Ibi ngo byatumye GAERG yiyemeza gushyiraho insanganyamatsiko ihoraho kuri uyu muhango igira iti “Ntibakazime twararokotse”, kugira ngo bagamburuze abifuzaga kubamara nk’uko Dimitrie abisobanura.

Ati “Kuko tukiriho twiyemeje kutayita imiryango yazimye ahubwo tukayita imiryango itarasize n’umwe wo kubara inkuru mu muryango muto. Umugoroba nk’uyu GAERG iwutegura kugira ngo dufate umwanya wihariye tugamburuze intego nyamukuru y’Interahamwe, impuzamugambi n’abambari bazo, abazitoje n’abazishyigikiye aho bava bakagera”.

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Prof Jeannette Bayisenge wifatanyije n’abanyamuryango ba GAERG na AERG kwibuka imiryango yazimye, yavuze ko nyuma y’amateka mabi yaranze Igihugu, Abanyarwanda bakwiye gufatana urunana bakomorana ibikomere kugira ngo bongere bazahure wa muryango wari washatse kuzima.

Prof Jeannette Bayisenge yavuze ko nyuma y'amateka mabi yaranze Igihugu, Abanyarwanda bakwiye gufashanya komorana ibikomere kugira ngo bongere bazahure wa muryango wari washatse kuzima
Prof Jeannette Bayisenge yavuze ko nyuma y’amateka mabi yaranze Igihugu, Abanyarwanda bakwiye gufashanya komorana ibikomere kugira ngo bongere bazahure wa muryango wari washatse kuzima

Ati “Tuwubake ushoboye kandi utekanye kuko ari yo ntego y’Igihugu cyacu, kuko guhesha agaciro imiryango yazimye, ari uguharanira kubaka uyu muryango ushoboye kandi utekanye. Ni uguharanira ko uba igicumbi cy’ubumwe bw’Abanyarwanda, indangagaciro na kirazira, kwishakamo imbaraga nk’ababyeyi kuko ntabwo byoroshye kugira ngo tubwire amateka abana bacu kandi atagoramye kuko ejo ni bo bazaba bayabara”.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr. Jean Damascene Bizimana, yavuze ko kwica Abatutsi bitari impanuka yagwiriye Igihugu ahubwo byavuye kuri politiki mbi na gahunda yagenderaga kuri uwo murongo.

Ati “Kwica Abatutsi kugeza ku rwego rw’imiryango irenga ibihumbi 15, abantu barenga ibihumbi 60 bazimye burundu, barimo abana b’impinja si impanuka yagwiriye Igihugu cyacu, ahubwo ari politiki mbi. Byavuye kuri gahunda igendera kuri uwo murongo, muzahora mushimirwa kuba ari mwe mwabaye ku isonga yo gutangiza igikorwa ngarukamwaka cyo kwibuka Abatutsi kubarinda kuzima n’ubwo batagihari”.

Insanganyamatsiko ihoraho y'uyu muhango ni 'Ntukazime Nararokotse'
Insanganyamatsiko ihoraho y’uyu muhango ni ’Ntukazime Nararokotse’

Yongeyeho ati “Leta y’u Rwanda ishima kandi ishyigikiye ibikorwa nk’ibi, byo kuzirikana amateka nk’uburyo bwo guhora duhanze ijisho aho u Rwanda rwavuye, ngo biduhe imbaraga zo kurinda ibimaze kugerwaho mu myaka 28 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe”.

Mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo GAERG yatangije Aheza Healing and Carrier Center, iherereye i Ntarama mu Bugesera, mu rwego rwo guhashya ingaruka za Jenoside, by’umwihariko izirebana n’ubuzima bwo mu mutwe, aho mu myaka itatu imaze abayigana bari hagati ya 70 na 80 mu kwezi.

Hafashwe umunota wo kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Hafashwe umunota wo kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka