Bibutse abari abakozi b’Iposita 26 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Mu gihe u Rwanda rukiri mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu mpera z’iki cyumweru, hibutswe abahoze ari abakozi b’Iposita 26.

Kubibuka byabereye ku cyicaro gikuru cy’Iposita y’u Rwanda giherereye mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, ari na ho hashyizwe ikimenyetso kiriho amazina y’abantu 26 bahoze ari abakozi bayo, bakicirwa mu bice bitandukanye by’Igihugu mu gihe cya Jenoside.
Nk’uko byari bimeze mu nzego za Leta zitandukanye aho Abatutsi batotezwaga mu kazi kabo, ni nako byari bimeze ku bakozi b’Iposita icyo gihe, kuko imibare ya Minisiteri y’Abakozi ba Leta yo mu mwaka wa 1990, igaragaza ko mu bakozi 520 bakoreraga MINITRANSCO, ari na yo iposita yabarizwagamo, muri bo Abatutsi bari 90 gusa, nabwo bagakora akazi k’ubushoferi, amasuku, ku buryo uwabaga akomeye yari sekereteri (Secretary).
Nyuma y’imyaka ibiri iposita yatangiye gukora nk’ikigo kigenga aho kuba ishami rya Minisiteri, ku buryo abakozi bayo bari baziranye cyane, kubera ko bari barakoranye cyane bakibarizwa muri Minisiteri.

Agaruka ku mibereho y’abakozi b’iposita mbere ya Jenoside, Marie Josée Kayirangwa, yavuze ko kuba iposita yarabaye ikigo kigenga ntacyo byahinduye ku itotezwa ry’Abatutsi bayikoreraga, kuko n’ubundi ntawashoboraga kubona umwanya mwiza mu kazi, kwimurwa cyangwa guhabwa amahugurwa, kubera ko bagenderaga cyane ku bwoko.
Yagize ati “Nta Mututsi wahabwaga umwanya w’ubuyobozi, yewe kabone n’uwo kuyobora ishami ry’iposita. Ikindi cyaranze icyo gihe ni ukwimwa icyo gukora kandi uri mu kazi, ngo utamenya amabanga y’akazi ukazayashyira bene wanyu b’Inyenzi. Uko niko Abatutsi bafatwaga mu Iposita”.
Yongeyeho ati “Ikindi ni uguhezwa mu mirimo imwe n’imwe, kuko bavugaga ko umurimo wo kwakira no kubika amafaranga utahabwa Umututsi, kuko bumvaga ko azayatwara akayashyira bene wabo b’Inyenzi”.
Komiseri ushinzwe ubushakashatsi muri IBUKA, Christian Bizimana, wifatanyije n’abakozi b’iposita kwibuka bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko kwibuka Abatutsi ari umwanya ukomeye wo kubazirikana no kubasubiza agaciro bambuwe.

Yagize ati “Iyo twibuka dusubiza agaciro Abatutsi bishwe, tukabazirikana, tukibuka abo bari bo, ubutwari bwabo, ubumuntu bwabo, ubupfura bwabo, inzozi n’intego bari bafite mu buzima bwabo, ariko nanone tukazirikana urwibutso badusigiye mu gihe twari kumwe na bo”.
Umuyobozi Mukuru w’iposita Célestin Kayitare, yavuze ko ubusanzwe umuntu agira uko ava ku isi, ariko Abatutsi bishwe muri Jenoside bahavuye mu buryo butari buteganyijwe.
Ati “Ni yo mpamvu tuzahora tubazirikana aho bari, n’ubwo twemera ko tuzongera tukabonana na bo, ariko uyu munsi ni ukugira ngo tubibuke”.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga no guhanga udushya, Paula Ingabire, wari umushyitsi mukuru, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari amateka mabi atagomba kwibagirana mu gihugu, kuko abishwe bari Abanyarwanda kandi ari imbaraga z’Igihugu.

Yagize ati “Ni amateka mabi yaranze Igihugu cyacu, atagomba kwibagirana bitewe n’uburyo Jenoside yateguwe, ikigishwa, igashyirwa mu bikorwa, igasenya Igihugu, kugeza aho u Rwanda rwasigaye rusa nk’aho rutakiri Igihugu, ari amatongo gusa. Abishwe bari Abanyarwanda, kandi zari imbaraga z’Igihugu, ku buryo icyuho basize cyahise kigaragara”.
Muri iki gikorwa kandi ubuyobozi bw’Iposita bwaremeye imiryango 15 itishoboye y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu Murenge wa Muhima.
Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28
- Muri IPRC-Huye bamaganye imvugo urubyiruko rwadukanye ya ‘Twibuke twisana’
- Imiryango yazimye ni igisobanuro nyacyo cya Jenoside yakorewe Abatutsi – GAERG
- Kwibuka imiryango yazimye ni ukuyisubiza agaciro
- AERG Icyizere isanga abapfobya Jenoside barushywa n’ubusa
- Ecole Primaire Intwari: Bibutse abarimu n’abanyeshuri bishwe muri Jenoside, bamagana ivangura ryakorwaga mu mashuri
- Gasabo: Bibutse Abatutsi baguye mu Iseminari ya Ndera muri Jenoside
- CHUB: Biyemeje gukiza ababagana aho kuhapfira nk’uko byagenze muri Jenoside
- Kaminuza ya UTB yiyemeje gukoresha ikoranabuhanga mu guhangana n’abapfobya Jenoside
- #Kwibuka28 : Abarokotse Jenoside bo muri Nyakabanda baracyafite ibibazo bibakomereye
- Bugesera: Abarokokeye ahitwa Nyiramatuntu bibutse Jenoside, bashima Inkotanyi zabarokoye
- Barasaba ko abari abakozi ba ‘Caisse Sociale’ batahigwaga bajya batumirwa mu kwibuka
- Mali: Minisitiri w’Intebe yifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti zabo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
- Senegal: Bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, abanyeshuri bahabwa ibiganiro ku mateka yayo
- Rwamagana: Abarokotse baracyafite intimba kubera imibiri y’ababo itaraboneka
- Gisenyi: Bagiye gushyingura mu rwibutso umubiri wabonetse ahubakwa Umudugudu
- Basuye urwibutso rwa Kigali biyemeza kurwanya Jenoside mu buryo bwose
- Huye: Mu mwaka utaha baratangira kubaka urwibutso rw’Akarere
- Abarokotse Jenoside ku Mayaga barasaba kubakirwa inzu y’amateka yayo
- Rukumberi: Barifuza ko abari ku isonga muri Jenoside bafatwa bagahanwa
- Rukumberi: Bibutse abari abanyantege nke bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Ohereza igitekerezo
|