Haracyari urugendo mu kugeza umuyoboro wagutse w’itumanaho kuri bose – Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame kuri iki Cyumweru tariki 05 Kamena 2022, yayoboye inama ya Komisiyo Mpuzamahanga y’Umuyoboro Mugari (Broadband Commission) afatanyije n’umushoramari Carlos Slim na Dr Tawfik Jelassi wari uhagarariye Umuyobozi Mukuru wa UNESCO Audrey Azoulay, n’Umuyobozi w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Itumanaho (ITU) Houlin Zhao.

Iyi nama yateraniye i Kigali ibereye mu Rwanda ku nshuro ya gatatu kuva mu mwaka wa 2011 igahuza abayobozi batandukanye mu by’ikoranabuhanga ku Isi.

Perezida Kagame mu ijambo rye, yavuze ko mu myaka 11 ishize hamaze gukorwa urugendo rurerure mu guhindura icyerekezo cy’Isi ariko ashimangira ko hakiri urugendo rurerure rwo kugeza umuyoboro wagutse w’itumanaho kandi uhendutse kuri bose.

Perezida Kagame yagize ati: “Birashimishije cyane kubona umuryango wa komisiyo ishinzwe umurongo mugari ufite imbaraga n’intumbero, nk’uko bisanzwe. Ndashaka rwose kubashimira mwese kuba mukomeje kwiyemeza gahunda dusangiye.”

Perezida Kagame yaboneyeho kuvuga ko iyi nama ya Komisiyo Mpuzamahanga y’Umuyoboro Mugari, ibaye mu gihe u Rwanda rugiye kwakira inama Mpuzamahanga yiga ku Iterambere ry’Ikoranabuhanga mu isakazamakuru (World Telecommunication Development Conference/WTDC).

Iyi nama ya WTDC izaba ibaye ku nshuro ya mbere ku mugabane wa Afurika, yateguwe na International Telecommunication Union (ITU), ikazatangira kuva tariki 6 kugeza tariki 16 Kamena 2022, ku nsanganyamatsiko igira iti “Gusakaza itumanaho mu kugera ku iterambere rirambye”.

WTDC ihuza urubyiruko rw’abikorera, abayobozi ndetse n’abandi bafite ibikorwa bakora bigamije guhindura ubuzima bw’aho batuye.

Perezida Kagame yagize ati: “Ikintu kigaragara muri WTDC, ni ugutangiza Partner-to-Connect, urubuga rwo gukusanya ubushobozi n’ubufatanye mu kugeza umuyoboro mugari w’itumanaho ku isi. Kugeza ubu hamaze gukorwa imihigo irenga 200, mu bayikoze harimo ba komiseri 12 muri Komisiyo y’umurongo mugari.”

Umukuru w’Igihugu yatanze urugero ko u Rwanda rwamaze kungukira ku bufatanye nk’ubwo mpuzamahanga binyuze muri gahunda GIGA yatangijwe n’Ishami ry’Umuryango Mpuzamahanga ryita ku Bana (UNICEF) rifatanyije n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Itumanaho (ITU) mu mwaka wa 2019.

Yagize ati: “U Rwanda rumaze kungukira mu mbaraga z’ubufatanye nk’Igihugu kiyobora muri gahunda ya GIGA, yayobowe na ITU na UNICEF. Umushinga w’icyitegererezo watangijwe mu mashuri 63 watumye ubushobozi bwikuba inshuro enye ndetse no kugabanya ibiciro ku kigero cya 55%.”

GIGA Initiative yatangijwe n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Itumanaho (ITU) ndetse n’Ishami ry’Umuryango Mpuzamahanga ryita ku Bana (UNICEF) mu mwaka wa 2019 hagamijwe kugeza internet kuri buri shuri ku Isi.

Muri Kamena 2020, u Rwanda ni rwo rwatoranyirijwe kuyobora ibindi bihugu bya Afurika mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyo gahunda imaze gutanga umusaruro ufatika mu myaka isaga ibiri ishize.

Ku ruhande rw’iyo nama, Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Ikoranabuhanga Ericsonn, Erik Ekudden, n’abandi banyacyubahiro.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka