Musanze: Basubiranye imitungo yabo bari bambuwe n’uwabasinyishije ibyo batazi

Imiryango ibiri y’abantu 10 ituye mu Kagari ka Ruhengeri, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, yamaze gutsinda urubanza yaregagamo Umunyamahanga witwa HEDRICK NOODAM Jan, nyuma y’uko abirukanye mu nzu zabo ubwo yari amaze kubihererana abasinyisha inyandiko inyuranye n’ibyo bumvikanye mu bugure, kubera kutamenya gusoma.

Ubwo bamaraga gusohorwa mu nzu bari bafite agahinda kenshi batazi aho berekeza
Ubwo bamaraga gusohorwa mu nzu bari bafite agahinda kenshi batazi aho berekeza

Mu nkuru ya Kigali Today yo ku itariki 18 Werurwe 2022 ubwo birukanwaga mu nzu, abo baturage bagaragaye batakambira ubuyobozi ariko ntibwabumva biba ngombwa ko bagana inkiko.

Impamvu nyamukuru yari yateye abo baturage kwamburwa ibyabo, ngo ni ubugure bwabayeho, mu gihe bagurishije igice kimwe cy’ikibanza cyabo ngo bikenure, cyaguzwe n’umuturanyi wabo witwa Manene Ladislas, ariko ntihabaho guhinduranya ngo ubutaka bwandikwe ku wabuguze, ahubwo bukomeza kwandikwa ku bo bwari bwanditseho.

Umuryango wa Kajyambere Silas, uvuga ko mu kujya guhinduza icyemezo cy’ubutaka, ari bwo ngo bamukubiranye bamufatanya no kutamenya gusoma no kwandika.

Bakimara gusubizwa imitungo yabo byabaye ngombwa ko uwo munyamahanga akuramo ibikorwa bye
Bakimara gusubizwa imitungo yabo byabaye ngombwa ko uwo munyamahanga akuramo ibikorwa bye

Ngo nibwo Manene waguze ubwo butaka, yifuje kongera kubugurisha, uwo muzungu witwa HEDRICK NOODAM unafite ibikorwa by’ubucuruzi hafi y’ubwo butaka yifuza kubugura mu rwego rwo kuhagurira ibikorwa bye.

Bumvikanye ko mu gushaka ibyangombwa by’ubwo butaka, hakurwaho ubwari busigaye butagurishijwe bwari butuyemo Kajyambere n’umuryango we.

Nibwo bagiye kubwandukuza ku cyemezo cya Kajyambere, ubwo babasabaga gusinya, nk’abantu batajijukiwe batazi no gusoma bahita basinya, babizeza ko icyemezo cyabo bazagisanga ku murenge, ariko ngo bwari uburyo bwo kugira ngo babambure.

Nyuma yo gusinya bakomeje gusiragira ku murenge bashaka icyemezo cy’ubutaka bwabo bwari bwasigaye, barakibura ahubwo batungurwa ku itariki 16 Werurwe 2021, ubwo babwirwaga ko basohoka mu mitungo kuko itakiri iyabo, ndetse bahita babasenyeraho inzu.

Muri uko kubasohora bavuga ko baregeye urukiko rw’ibanze rwa Muhoza, mu gusoma urubanza batungurwa no kubwirwa ko batsinzwe, ko ngo ikirego cyabo urukiko rusanze nta shingiro gifite.

Kajyambere n’umuryango we bamaze igihe kirenga umwaka bacumbikiwe n’abaturanyi, ntibacitse intege bahise bajuririra urukiko rwisumbuye rwa Musanze, mu gihe HEDRICK NOODAM Jan we yahise afata icyemezo cyo kubaka urukuta rukikije ya mitungo, aho yari yamaze kuyiheshwa.

Urukiko rw’isumbuye rwa Musanze rwaciye urwo rubanza, ku itariki 09 Werurwe 2022, umuryango wa Kajyambere utsinda urubanza.

Me Ntwari Mugiraneza, Umuhesha w’inkiko w’umwuga, ni we waje gushyira mu bikorwa umwanzuro w’urubanza tariki 03 Kamena 2022, ndetse no kubahesha indishyi z’akababaro baciwe.

Aganira n’itangazamakuru, yagize ati “Naje mu gikorwa cyo guhesha umuturage ubutaka bwe nk’uko urukiko rwabitegetse, tunishyuze indishyi baciye HEDRICK urubanza rurangire.

Nyuma yo kubasinyisha by'amahugu bahise basenyerwaho inzu
Nyuma yo kubasinyisha by’amahugu bahise basenyerwaho inzu

Muri uko guhesha umuturage imitungo ye, byari ibyishimo kuri ba nyiri imitungo n’abaturage muri rusange, aho bavuga ko bari barababajwe n’akarengane umuryango wa Kajyambere wari warakorewe wamburwa imitungo yawo.
Umuhungu we witwa Habineza Aphrodis, ati “Ndashimira ubutabera bw’u Rwanda buturenganuye, nshima n’uburyo bakomeje gukurikirana ibyacu, ariko by’umwihariko ndashimira itangazamakuru ryatumye ikibazo cyacu kimenyekana ku rwego ruhambaye”.

Kwa Kajyambere ubu ni mu matongo, kuko HEDRICK NOODAM akimara gutsinda urubanza mu rukiko rw’ibanze yahise asenya inzu zose, arahazitira aho yari yiteguye kubaka inzu mu kwagura akabari ke.

Uwo muryango uvuga ko nyuma y’uko urukiko rubahesheje ubutaka bari barambuwe, ko ikigiye gukurikiraho, ari ugusaba HEDRICK gusubizaho inzu zabo yasenye, nk’uko Habineza Aphrodis akomeza abivuga.

Ubwo umuhesha w'inkiko yamaraga kubahiriza icyemezo cy'urukiko, bahise basenya urukuta uwo munyamahanga yari yarubatse ubwo yamaraga gusohora abaturage mu mitungo yabo
Ubwo umuhesha w’inkiko yamaraga kubahiriza icyemezo cy’urukiko, bahise basenya urukuta uwo munyamahanga yari yarubatse ubwo yamaraga gusohora abaturage mu mitungo yabo

Ati “Ikigiye gukurikiraho ni ukumusaba kudusubirizaho amazu yacu yasenye kugira ngo tubone aho tuba, kuko aho turi kugeza ubu ducumbikiwe n’abagiraneza b’abaturage babonye akarengane kacu”.

Urukiko rwategetse kandi HEDRICK NOODAM guha Kanyambere Silas miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda y’igihombo yamuteje ku bwo kumusenyera urugo, miliyoni imwe y’indishyi z’akababaro, ibihumbi magana atanu y’igihembo cya Avoka, n’amafaranga ibihumbi ijana y’ikurikiranarubanza.

Mbere yo gusubizwa ubutaka bwabo Hendrik yabanje kugirana imishyikirano n'abo baturage ngo abahe ikiguzi cy'ubutaka yabambuye baramuhakanira
Mbere yo gusubizwa ubutaka bwabo Hendrik yabanje kugirana imishyikirano n’abo baturage ngo abahe ikiguzi cy’ubutaka yabambuye baramuhakanira
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubutabera bwo mu Rwanda muri iyi minsi ko mbona burimo ibibazo?! Buri munsi abantu bararenganywa,kandi barenganywa n’abakabahaye ubufasha mu mategeko

Kambale yanditse ku itariki ya: 5-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka