Musanze: Ikamyo yari ipakiye inzoga yafashwe n’inkongi

Mu ma saa cyenda z’urukerera rwo ku itariki 17 Nyakanga 2022, ikamyo ya BRALIRWA yafashwe n’inkongi y’umuriro, Polisi ikorera i Musanze mu ishami rishinzwe kuzimya inkongi iratabara.

Byabereye mu Murenge wa Rwaza mu Karere ka Musanze, ubwo iyo kamyo yaturukaga mu Karere ka Rubavu ipakiye inzoga zo mu bwoko bwa Mutzig yerekeza i Kigali.

Superintendent Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yabwiye Kigali Today ko iyo mpanuka yatewe n’ipine ryaturitse, ibishashi by’umuriro bikongeza ikamyo, Polisi ikaba yahise itabara, izimya iyo nkongi, irokora bimwe mu byari biri muri iyo modoka.

Ibyangiritse birabarirwa agaciro ka miliyoni 10 z'amafaranga y'u Rwanda
Ibyangiritse birabarirwa agaciro ka miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda

Mu byangiritse harimo amakaziye 500 y’inzoga zo mu bwoko bwa Mutzig zari mu gice cyayo cy’imbere aho umuriro waturutse, mu gihe igice cy’inyuma cyo kitigeze kigerwaho n’inkongi kuko Polisi yatabaye kitarafatwa.

Nyuma y’ibarura, basanze ibyangiritse byose bifite agaciro ka miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abantu babiri bari muri iyo modoka (shoferi na kigingi), bombi barokotse iyo mpanuka, ubuzima bwabo bukaba bumeze neza.

Polisi yahagobotse izimya uwo muriro
Polisi yahagobotse izimya uwo muriro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka