Bugesera: Guhabwa ifunguro ryiza byatumye abana batongera guta ishuri

Abana bo mu Murenge wa Gashora, Akarere ka Bugesera, by’umwihariko abo mu Kagari ka Ramiro, kubona ifunguro ryiza ku ishuri byatumye barushaho kwitabira kwiga, bitandukanye n’uko byari bimeze mbere kuko ubu batagita ishuri.

Ifunguro kandi ryiza ryatumye abana bitabira ishuri
Ifunguro kandi ryiza ryatumye abana bitabira ishuri

Mbere y’imyaka ibiri ishize, ku rwunge rw’amashuri rwa Dihiro hari haramaze kuzamuka umwuka mubi, hagati y’abana n’abarimu, bigatuma abana badatsinda amasomo yabo, kubera ko bari barigometse, ahanini bikaba byaraterwaga n’ikibazo cy’inzara.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwaje kubona umufatanyabikorwa wo mu gihugu cya Israel, abinyujije muri Jonathan Foundation afasha abanyeshuri kubona ifunguro, hamwe n’ibindi by’ibanze birimo ibyumba by’amashuri bishya, ndetse n’ubuvuzi bw’ibanze bwashyizwe kuri GS Dihiro, aho abanyeshuri bitabwaho mu gihe baramutse bagize ikibazo.

Kuri ubu abiga muri iryo shuri babona ifunguro ryuzuye, kuko batajya barya indyo imwe kabiri kikurikiranyije, bakagira akarusho ko kubona imbuto zirimo imineke, inanasi na avoka, ziherekeza ifunguro buri munsi, ndetse bakabona n’amazi yo kunywa asukuye, abanza kunyuzwa mu mashini zabugenewe.

Abanyeshuri bo muri GS Dihiro, bavuga ko mbere yo kubona Jonathan Foundation batigaga bashyize umutima hamwe, rimwe na rimwe bagataha kare kubera inzara.

Abanyeshuri babona imbuto zihoraho buri nyuma y'ifunguro
Abanyeshuri babona imbuto zihoraho buri nyuma y’ifunguro

Jean Claude Harerimana avuga ko mbere yari umunyeshuri ujya ku ishuri agataha kare kubera inzara, yaba ari mu ishuri agatekereza uko ari butahe akabura ifunguro, bitandukanye n’uyu munsi.

Ati “Ubu ndaza ku ishuri nkarya ibiryo byaho, nkanywa amazi yaho, ibintu byose barabiduha, ku buryo nta bibazo dufite mu myigire. Bitandukanye na mbere, kuko natsindwaga mu ishuri, ndi wa mwana uza byibuze mu icumi ba nyuma, ndi umuswa cyane, ariko ubu nsigaye ntsinda kurenza mbere, kuko nabonaga amanota 30%, ariko ubu mbona 60%”.

Uretse abanyeshuri bo muri GS Dihiro bavuga ko ifunguro bahabwa ryabafashije gukunda no kurushaho kwitabira ishuri, ababyeyi bavuga ko kuza kwa Jonathan Foundation, byabafashije kubera ko amafaranga y’ishuri yagabanyijwe.

Jean Pierre Nteziryayo ni umubyeyi urerera kuri icyo kigo, avuga ko mbere bishyuraga amafaranga y’ishuri menshi ariko aho umuterankunga yaziye yagabanyijwe birushaho kuborohereza.

Ababyeyi bavuga ko Jonathan Foundation yabafashije kurushaho kubona uko bita ku miryango yabo
Ababyeyi bavuga ko Jonathan Foundation yabafashije kurushaho kubona uko bita ku miryango yabo

Ati “Umunyeshuri yarihaga ibihumbi 10, biramanuka bigera ku 6000. Hari igihe byageze bahuza abanyeshuri, noneho umwe akaba ariwe wishyura ayo 6000, urugo rurengeje abana babiri cyangwa batatu bo bagatanga 3500, kandi ntibihindure imirire y’abana. Byadufashije cyane mu buryo bwo gutangira abana mituweri no kubona imyambaro, kuko iyo wabihuzaga mbere, bigasanga ufitemo inguzanyo, byahitaga bigukubita hasi”.

Ody Schashua ufasha iryo shuri, avuga ko atazanywe mu Rwanda no gufasha abanyeshuri kuko ari ibibazo yari yagize mu muryango we, agashaka aho ajya kuruhukira, ariko ubwo yageraga mu Murenge wa Gashora, agasanga hari abana batigaga kandi bakaba barabiterwaga n’ikibazo cyo kubura ibyo kurya, bituma yiyemeza kubafasha.

Ati “Nakoze ibintu byinshi hano byanyongereye ibyishimo, ariko by’umwihariko gufasha abanyeshuri hano, nize ko abana hano ari beza, banezerewe, kandi bagomba kubona amahirwe yo kwiga nk’ay’abaho navuye. Jye sinigeze mpangayika kugira ngo mbone amafunguro, ntibyigeze biba ikibazo kuri jye, ariko byari ikibazo kuri bano bana, kuko ubwo nageraga aha nabonye ikibazo cy’inzara n’inyota bafite”.

Ody Schashua yifuza kuzabona abana bo muri GS Dihiro ari abantu bakomeye
Ody Schashua yifuza kuzabona abana bo muri GS Dihiro ari abantu bakomeye

Akomeza agira ati “Twashyize amazi hano, ku buryo buri wese anywa byibura litiro y’amazi ku munsi, dufungura igikoni ndavuga nti buri wese agomba kurya n’abarimu barimo. Byatumye habaho impinduka ikomeye, kandi nishimiye izo mpinduka, kuva icyo gihe nabwiye buri wese ko tugomba kwiga kuko ntawe nzaha ibiryo ku busa, ndashaka ko mwiga, nshaka ko muzagira amahirwe mu buzima”.

Ntibyagarukiye mu gufasha abana gusa kuko Ody yongeje n’umushahara wa mwarimu kugira ngo intego bihaye yo gutsinda igerweho nk’uko abyifuza, bituma ashyira murandasi mu kigo hose, kugira ngo bifashe abarimu n’abanyeshuri gukora ubushakashatsi, hanafungurwa ivuriro ry’ibanze ku ishuri.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, avuga ko n’ubwo umushinga n’inyungu zawo zitaragera ku rwego rw’akarere kose, ariko byafashije cyane kuzamura ubwitabire bw’abanyeshuri ba GS Dihiro.

Meya Mutabazi avuga ko hitezwe ko abanyeshuri ba GS Dihiro bazarushaho gutsinda neza
Meya Mutabazi avuga ko hitezwe ko abanyeshuri ba GS Dihiro bazarushaho gutsinda neza

Ati “Hano nta bana bagita ishuri, kubera ko bafatwa neza bakaganirizwa, bagahabwa ifunguro rya ku manywa, ndetse n’ababyeyi nta wamukuramo ngo amutume ku isoko cyangwa ahandi kandi abona iki kigo n’abandi bose bacyifuza, byarafashije cyane”.

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr. Ron Adam, yasabye abanyeshuri bo muri GS Dihiro gukoresha amahirwe bahawe bakayabyaza umusaruro.

Umuyobozi Mukuru w’imirimo rusange muri Minisiteri y’Uburezi, Jimmy Christian Byukusenge, ubwo hasozwaga umwaka w’amashuri wa 2022 kuri GS Dihiro, tariki 14 Nyakanga 2022, yavuze ko Jonathan Foundation ari urugero rwiza rwerekana ko guta ishuri bishobora gucika.

Yagize ati “Iyo kugaburira abana ku bigo byakozwe neza, bigabanya cyane abata ishuri, mwabonye ko kuri iki kigo nta mwana wataye ishuri, abana barishimye, ababyeyi barishimye. Ni ikimenyetso cy’uko guta ishuri bishobora gucika”.

Ambasaderi wa Israel Dr. Ron Adam yasabye abanyeshuri gufatirana amahirwe bagize bakayabyaza umusaruro
Ambasaderi wa Israel Dr. Ron Adam yasabye abanyeshuri gufatirana amahirwe bagize bakayabyaza umusaruro

GS Dihiro ifite abanyeshuri 1,438 biga mu mashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye, ndetse n’ay’imyuga (TVET).

Abana barushijeho gukunda ishuri
Abana barushijeho gukunda ishuri
Byukusenge avuga ko GS Dihiro yagaragaje ko kurwanya guta ishuri bishoboka
Byukusenge avuga ko GS Dihiro yagaragaje ko kurwanya guta ishuri bishoboka
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka