Mali: Leta yahagaritse by’agateganyo isimburana ry’Ingabo ziri mu butumwa bwa UN

Icyemezo cyo guhagarika isimburana ry’Abasirikare n’Abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (UN) muri Mali, kije nyuma y’iminsi ine gusa, abasirikare 49 ba Côte d’Ivoire bafatiwe ku Kibuga cy’indege cya Bamako muri Mali, bakaba barafashwe nk’abacanshuro nk’uko byatangajwe na Leta ya Bamako.

Guhera ku wa Kane tariki 14 Nyakanga 2022, abayobozi ba Mali bahagaritse by’agateganyo ibikorwa byose byo gusimburana kw’Abasirikare n’Abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro bwa UN muri Mali,(MINUSMA), icyo cyemezo kandi kireba n’ibikorwa byo gusimburana byari biteganyijwe cyangwa se byari byaramaze gutangazwa, nk’uko bigaragara mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga muri Mali.

Icyo cyemezo ngo kigomba kubahirizwa, kugeza igihe hazategurirwa inama ku matariki atatangajwe, igashyiraho uburyo n’amabwiriza agenga ibikorwa byo gusimburana ku basirikare n’abapolisi bari mu butumwa bwa UN, nk’uko byasobanuwe muri iryo tangazo.

Abayobozi ba Mali bavuze kuri icyo cyemezo, kireba Abasirikare 12.261 n’Abapolisi 1718, bari muri icyo gihugu baturka mu bihugu bigera kuri 50, bavuga ko cyafashwe mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’igihugu .

Gusa Abayobozi ba Mali bahumurije abari muri MINUSMA, bavuga ko bagiye kwegeranya ibikenewe byose, kugira ngo icyo cyemezo cyafashwe gikurweho.

MINUSMA iri muri Mali guhera mu 2013, ikaba iherutse kongererwa indi manda y’umwaka guhera tariki 29 Kamena 2022. Uko kongera amaserano byajyanye no kuba Mali yaranze ko abari mu butumwa bw’amahoro bwa UN, bajya bajya aho bashaka muri icyo gihugu mu rwego rw’amaperereza ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu.

Ambasaderi wa Mali muri UN, Issa Konfourou, icyo gihe yatangaje ko Bamako “itazigera yemera gushyira mu bikorwa ibyari byasabwe muri iyo manda nshya ya MINUSMA, ibijyanye no kuba ingabo za UN zijya aho zishaka (la libre-circulation des Casques bleus), mu rwego rwo gukora amaperereza atandukanye”.

Ambasaderi Konfourou, yavuze ko Minusma itagomba gukora ingendo muri icyo gihugu, itabanje kubiherwa uburenganzira n’Ubuyobozi bwa Mali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka