Perezida Kagame yashyizeho abayobozi bashya ba Kaminuza y’u Rwanda

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda byatangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Nyakanga 2022, ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyize Dr Didas Kayihura Muganga ku buyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda.

Dr Didas Kayihura Muganga ni we Muyobozi Mukuru w'agateganyo wa Kaminuza y'u Rwanda
Dr Didas Kayihura Muganga ni we Muyobozi Mukuru w’agateganyo wa Kaminuza y’u Rwanda

Perezida Kagame yanashyizeho Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda wungirije ushinzwe Igenamigambi n’Imiyoborere, akaba ari Dr Raymond Ndikumana.

Dr Raymond Ndikumana yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije
Dr Raymond Ndikumana yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije

Umuyobozi Mukuru mushya wa Kaminuza y’u Rwanda, Dr Didas Kayihura Muganga asimbuye Prof Alexandre Lyambabaje wari umaze umwaka umwe ayobora iyi Kaminuza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka