Ntabwo byoroshye gukopera ibizamini bya Leta - MINEDUC

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ivuga ko ubu nta muntu bizorohera gukopera cyangwa gukopeza ibizamini bya Leta, bitewe n’ingamba zashyizweho zo gucunga umutekano, aho nta muyobozi cyangwa umwarimu uri ku ishuri yari asanzwe akoreraho.

Minisitiri Dr Uwamariya atangiza ibizamini bya Leta muri GS Nyagasambu i Rwamagana
Minisitiri Dr Uwamariya atangiza ibizamini bya Leta muri GS Nyagasambu i Rwamagana

MINEDUC yabitangaje mu gutangiza ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza kuri uyu wa Mbere tariki 18 Nyakanga 2022, bikaba byitabiriwe n’abana bagera ku 229,859 hose mu Gihugu, barimo abahungu 103,517 hamwe n’abakobwa 126,342.

Abakora ibizamini bisoza amashuri abanza muri 2022 baragabanutse ugereranyije n’umwaka ushize wa 2021, kuko ababyitabiriye icyo gihe barengaga ibihumbi 254.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, avuga ko nta kidasanzwe cyateye iryo gabanuka kuko hari benshi bari mu yindi myaka, n’ubwo ngo haba hari abatitabira gukora ibizamini ndetse n’abagenda bareka kwiga.

Dr Uwamariya yatanze ikizamini cy’imibare mu Rwunge rw’Amashuri (GS) rw’i Nyagasambu mu Karere ka Rwamagana, mu gihe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu, we yari yagiye kugitanga muri GS Ntarama mu Karere ka Bugesera.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyingiro, Claudette Irere, we yagiye gutangiriza ibi bizamini mu Karere ka Kicukiro, mu Rwunge rw’Amashuri rwa Busanza mu Murenge wa Kanombe.

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko ibizamini by’uyu mwaka bisanze abana barateguwe kandi barafashe umwanya uhagije wo kwiga, ikaba ngo ibategerejeho amanota menshi, ndetse ko nibaramuka batsinze bose bazabona ibyumba bihagije byo kwigiramo.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Irere yakomeje avuga ko hashyizweho ingamba zo gucunga umutekano w’ibizamini bya Leta byose birimo gukorwa, kugira ngo bakumire abashobora kubyiba bakabikopeza abana.

Irere yagize ati “Ibizamini bya Leta ntabwo byoroha gukopera, bitegurirwa ahantu habugenewe, nta wundi muntu uba uhari, bikarinda bigezwa aho babitanga nta wundi muntu uzi uburyo bikozwe. Dukorana n’inzego zitandukanye ku buryo uwo bigaragaweho (ko abyiba) arahanwa.”

Avuga ko buri shuri ryagizwe site yo gukoreraho ibizamini bya Leta, nta mwarimu cyangwa umuyobozi waryo uba wemerewe kuhinjira, kuko baba barajyanywe gukorera ku yandi mashuri aho bataziranye n’abana.

Minisitiri Twagirayezu yagiye gutangiza ikorwa ry'ibizamini muri GS Ntarama mu Bugesera
Minisitiri Twagirayezu yagiye gutangiza ikorwa ry’ibizamini muri GS Ntarama mu Bugesera

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko ibigo 1,095 mu Gihugu hose ari byo birimo gukorerwaho ibizamini bisoza umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, hakaba hariyongereyeho ibirenga 400 muri uyu mwaka.

Ibizamini bisoza amashuri abanza byatangiriye ku Mibare hamwe n’Icyigwa Mbonezamubano n’Iyobokamana kuri uyu wa Mbere, ku wa Kabiri bazakomereza kuri Siyansi n’Ikoranabuhanga ry’Ibanze ndetse n’Ikinyarwanda, bakazasoreza ku Cyongereza ku wa Gatatu.

Guhera ku wa Mbere tariki 26 Nyakanga kugera tariki 02 Kanama 2022, mu Gihugu hose hazakorwa ibizamini bisoza umwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, uwa gatandatu w’ayisumbuye ndetse n’ayigisha imyuga n’ubumenyingiro azaba akora ibizamini byanditse.

Irere yagiye kubitanga i Busanza muri Kicukiro
Irere yagiye kubitanga i Busanza muri Kicukiro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka