Umugore wa mbere wa Donald Trump yitabye Imana

Donald Trump yatangaje iby’urwo rupfu rw’uwahoze ari umugore we, Ivana Trump, ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 14 Nyakanga 2022, bakaba bari barashakanye mu 1977, nyuma baza gutandukana mu 1992.

Ivana Trump wari ufite imyaka 73, yabaye umugore wa mbere wa Trump wigeze kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bakaba barabyaranye abana batatu (3). Abinyujije ku rubuga nkoranya mbaga rwe rwa ‘Truth Social’, yagize ati “Mbabajwe no gutangariza abamukundaga bose, kandi bari benshi, ko Ivana Trump yapfuye aguye iwe i New York”.

Yakomeje agira ati “Ishema rye n’ibyishimo bye yabikuraga ku bana be batatu Donald Jr, Ivanka na Eric”.

Umuryango wa Trump ubinyujije mu itangazo ryanakoreshejwe n’ibinyamakuru byinshi by’aho muri Amerika, wanditse ugira uti “Mama wacu yari umugore udasanzwe. Yahunze ‘communisme’ araza akunda iki gihugu”.

Nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, Polisi yo mu Mujyi wa New York yavuze ko yagiye mu rugo rwa nyakwigendera Ivana Trump, nyuma y’uko yahamagaye kuri numero y’ubutabazi y’aho muri Amerika 911, nyuma Polisi ihageze isanga ‘yatakaje ubwenge kandi atakinyeganyega’.

Nyuma gato y’uko Trump agiye ku butegetsi muri Amerika, Ivana Trump yasohoye igitabo yise ‘Raising Trump’ (kurera abakomoka kuri Trump), aho yavugaga ko yigishije abana be ‘kumenya agaciro k’amafaranga, kutabeshya, kutiba no kubaha abandi’.

Ivana Trump witabye Imana
Ivana Trump witabye Imana

Nyuma ya Ivana, Donald Trump yashatse undi mugore witwa Marla Maples babyarana undi mukobwa witwa Tiffany. Nyuma mu 2005 ashakana na Melania Trump ari na we bari kumwe, babyarana umuhungu umwe witwa Barron, ubu ufite imyaka 16.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uwiteka amwakire ubundi aruhukire mumahoro, kuko uko bigaragara yari umukecuru wiyubahisha; mugihe uwari umugabowe TRUMP amaze gushaka abandi bagore barenze umwe we yitaye kubana ntiyashaka undi mugabo! Iryo n’ikamba ry’ubutwari.

B.John yanditse ku itariki ya: 15-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka