CGP Marizamunda yitabiriye ibirori byateguwe n’Imfungwa n’Abagororwa muri Eswatini

Komiseri Mukuru wa RCS, CGP Juvenal Marizamunda yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Bwami bwa Eswatini ku butumire bwa mugenzi we ushinzwe Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa (HMCS), CG Phindle Dlamini.

Muri urwo ruzinduko, Komiseri Mukuru wa RCS yitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru wa HMCS wizihijwe ku wa Gatanu tariki 15 Nyakanga 2022 ku Ishuri rya Motsapa.

Muri ibi birori byari byitabiriwe n’abayobozi batandukanye Umwami Mswati III ni we wari umushyitsi mukuru, dore ko ari na we Komiseri w’ikirenga w’Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa mu Bwami ayoboye bwa Eswatini.

N’ubwo hatatangajwe icyo muri uru ruzinduko, abayobozi bombi baganiriye, ariko bimwe mu byo CGP Marizamunda yagombaga gukorera muri Eswatini harimo no kuganira na mugenzi we, CG Phindle Dlamini ndetse n’abandi bayobozi batandukanye bayobora gereza zo muri ubu Bwami.

Umunsi wahariwe imfungwa n’abagororwa muri Eswatini wizihijwe ku wa Gatanu tariki 15 Nyakanga 2022, wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Kuvugurura ibikorwa remezo bifasha mu kugorora tuganisha ku mpinduka nziza”.

Umwami Mswati III wari muri ibi birori yashimiye urwego rw’imfungwa n’abagororwa kuba rufata abari abanyabyaha maze rukabafasha guhinduka abantu beza sosiyete yifuza.

Umubano w’u Rwanda n’Ubwami bwa Eswatini usanzwe umeze neza dore ko mu mpera z’ukwezi gushize kwa Kamena 2022, ubwo mu Rwanda haberaga Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize umuryango wa Commonwealth izwi nka CHOGM, Umwami Mswati III yari yitabiriye iyo nama.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka