Dr. Didas Kayihura Muganga ugiye kuyobora Kaminuza y’u Rwanda ni muntu ki?

Dr Didas Kayihura Muganga wagizwe Umuyobozi Mukuru mushya w’agateganyo wa Kaminuza y’u Rwanda (UR), yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru mu Ishuri Rikuru ryigisha Amategeko mu Rwanda (Institute of Legal Practice and Development).

Dr. Didas Kayihura Muganga
Dr. Didas Kayihura Muganga

Yigeze no kuba Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishuri rikuru ry’ubugeni n’ubumenyi hagati ya 2016 na 2017, aba n’Umuyobozi w’Ishami ryigisha amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda, kuva mu 2007 kugeza mu 2009.

Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga yaboneye muri Kaminuza ya Utrecht mu Buholandi mu 2015, akagira n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu ’Masters’ mu mategeko Mpuzamahanga nayo yavanye muri iyo kaminuza mu 2006. Icyiciro cya kabiri cya Kaminuza yacyigiye muri Kaminuza y’u Rwanda mu bijyanye n’amategeko.

Dr Didas Kayihura asanzwe ari Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, inshingano yatorewe mu 2021 nyuma yo kuyibera umuyobozi wungirije guhera muri 2019.

Uyu mugabo azwiho kuba ari umusesenguzi w’itegeko rigenga ubucuruzi, akaba n’umuhuza; umwanya wo Kuyobora Kaminuza y’u Rwanda by’agateganyo, azawubangikanya no gukomeza kuba mu nama z’ubuyobozi bw’ibigo by’ubucuruzi bitandukanye.

Dr Kayihura yakoze mu nzego za kimwuga z’ubutabera mu Rwanda, zirimo inama nkuru y’ubutabera (2007-2009), inama nkuru y’Ubushinjacyaha (2007-2009) na Komite Nyobozi y’Igihugu Ishinzwe Umutungo mu by’Ubwenge (2007-2009).

Gukemura impaka, itegeko rigenga ubucuruzi, ibikorwa by’amabanki, itegeko rigenga amashyirahamwe, uburyozwe bw’igicuruzwa, itegeko rirengera abashoramari, umutekano w’ihererekanya ry’amafaranga, itegeko ry’umurimo n’iry’ubutaka, ibi ni bimwe mu byo Dr Kayihura afitemo uburambe bwihagazeho.

Dr. Didas Kayihura Muganga, ni umunyamuryango w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, akaba umunyamuryango wa the East African Law Society (EALS), n’uw’Ikigo Mpuzamahanga cya Kigali gishinzwe Ubukemurampaka (KIAC). Ururimi rwa kavukire rwe ni Ikinyarwanda, azi kandi akoresha neza Icyongereza, akagira n’ubumenyi buhagije mu gukoresha Igifaransa n’Igiswayili mu kazi.

Ku wa Gatandatu tariki 16 Nyakanga 2022, ni bwo Perezida Paul Kagame yashyize Dr. Didas Kayihura Muganga ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa UR, asimbura Prof. Nosa Egiebor, wari kuri uwo mwanya by’agateganyo kuva muri Gicurasi 2022. Dr. Raymond Ndikumana we yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Igenamigambi n’Imiyoborere.

Umuyobozi Mukuru wa UR, Professeur Alexandre Lyambabaje, yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru muri Gicurasi uyu mwaka, nyuma yo kuyobora Kaminuza kuva muri Gashyantare 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu ni bimwe bita gushyira umuntu aho baberanye,hejuru yubwo bumenyi bwose nubundi butavizwe ni inyangamugayo yo ku rwego rwohejuru,umwe udashobora gufata ibyo amategeko atamwemerera,nta mururumba wo kwigwizaho ibya abandi agira.Akaba umuhanga mu kuyobora,akanicisha bugufi,nadusohorere aba cadres bagendanye ni igihe,kuko kwisi yose nta gihugu gitera imbere kidafite kaminuza nziza ,zisohora abahanga bambere,kandi ibyo yabibasha.Turifuza kaminuza isohora aba cadres batanga ibisubizo bafite indoto ndende ku gihugu,kandi ibyo birashoboka cyane nahandi birakorwa.Imana izabimufashemo

Karismbi yanditse ku itariki ya: 18-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka