Umutoza wa FC Barcelona yangiwe kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Ubwo ku wa Gatandatu tariki 16 Nyakanga 2022 ikipe ya FC Barcelona yerekezaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu myiteguro y’umwaka w’imikino wa 2022-2023, iyi kipe yagiye idafite umutoza wayo mukuru Xavi Hernandez biturutse ku kuba yarabaye muri Iran.

Ikipe ya FC Barcelona yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho igomba gukina imikino ya gicuti iyifasha kwiteguru shampiyona ya Espagne.Iyi kipe ariko yagiye idafite umutoza wayo mukuru Xavi Hernandez kubera ko yangiwe kwerekeza muri iki gihugu bitewe n’uko uyu mugabo ubwo yari akiri umukinnyi w’ikipe ya Al Sadd yo muri Qatar yagiye agirira ingendo mu gihugu cya Iran aho yagiyeyo inshuro eshatu.
Iyo wabaye mu gihugu cya Iran kugira ngo winjire muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bisaba uruhushya rudasanzwe ari na byo byatumye ikipe ya Barcelona igerageza gukemura ibyo bibazo, bakora ibishoboka byose ngo ajyane n’abandi ariko birangira bagiye batajyanye na Xavi Hernandez.
Icyakora hari icyizere ko yabasangayo nyuma. Biteganyijwe ko Xavi Hernandez agera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Mbere tariki 18 Nyakanga 2022 agakoresha imyitozo ya nyuma mbere y’uko ku wa kabiri FC Barcelona ikina umukino wayo wa gicuti n’ikipe ya Inter Miami.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|