Uganda: Haravugwa abishwe n’inzara

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Uganda, tariki 14 Nyakanga 2022, byatangaje ko abantu bagera mu majana bishwe n’inzara muri zimwe mu ntara zikennye mu gihugu.

Abibasiwe cyane n'inzara batangiye guhabwa ibiribwa
Abibasiwe cyane n’inzara batangiye guhabwa ibiribwa

Ibyo biro ariko ntibyatanze umubare nyirizina w’abapfuye mu ntara ya Karamoja ivugwamo iyo nzara. Iyi ntara iherereye hafi y’umupaka wa Sudani y’Epfo na Kenya.

Bimwe mu byateye iyo nzara ni ukuba muri iyi ntara harabayemo izuba ryinshi kandi mu mwaka ushize yari iherutse kwibasirwa n’imyuzure y’imvura ndetse n’imisozi iratenguka icyo gihe.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko bizohereza amatoni 200 y’imfashanyo kandi byongere miliyoni 36 z’amadolari yo kugura ibiribwa byo kugaburira abatuye iyo ntara mu mezi atatu ari imbere.

Umuyobozi watowe muri iyo ntara avuga ko abantu 46 bapfuye muri komine ya Napak kugeza tariki ya 8 Nyakanga, mu gihe abandi 189 bapfuye muri komine ya Kaabong. Yavuze kandi ko hari abandi bapfuye mu zindi komine ebyiri, ariko nta mubare nyirizina yatanze.

Faith Nakut, umwe mu bayobozi ba Guverinoma yabwiye itangazamakuru ko bamwe mu bayobozi biyemeje kwigomwa imishahara yabo bagaha ibyo kurya ababikeneye cyane mu gihe bategereje icyo Leta izabikoraho kuko ngo iki kibazo kimaze iminsi.

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru, Faith Nakut yari yatangaje ko abantu 50 bishwe n’inzara muri Karamoja abagihumeka ngo bari kurya ibyatsi kugira ngo barebe ko bwacya.

Ati: “Bamwe mu baturage baragenda basatira urupfu kubera ko babuze ibyo kurya. Tariki 8 Nyakanga kandi nabwo abantu 46 bishwe n’inzara kandi umubare uzakomeza kwiyongera mu gihe hatagize igikorwa kuko hari abandi bagera ku 2,181 bamerewe nabi bameze nk’abategereje urupfu imbere yabo”.

Mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 14 Nyakanga ku rukuta rwa Twitter ya Faith Nakut, batangaje ko batanze udufuka 300 tw’ibiryo mu gace ka Napak ahitwa Iriiri ahari abaturage benshi bibasiwe n’ikibazo cy’inzara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka