Aba Ofisiye 34 basoje amasomo mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda
Abapolisi bakuru 34 baturutse mu bihugu binyuranye bya Afurika, basoje amasomo bari bamazemo umwaka mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (Police Senior Command and Staff Course) aho bemeza ko bungutse ubumenyi buhanitse mu bijyanye n’umutekano, ndetse n’imiyoborere mu gipolisi, bashyikirizwa n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters).

Abo banyeshuri bahawe impamyabumenyi z’ubwoko butatu zirimo iyatanzwe n’ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda, impamyabumenyi ya Diploma mu bijyanye n’imiyoborere no gucunga abakozi (Strategic Leadership and Management) ya African Leadership University, n’iya Masters mu masomo ajyanye n’amahoro no gukemura amakimbirane (Arts in Peace Studies and Conflict Transformation) ya Kaminuza y’u Rwanda zombi zifitanye ubufatanye n’Ishuri Rikuru rya Polisi.
Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Gasana Alfred, wayoboye uwo muhango, yavuze ko ayo masomo atangwa ku bapolisi agamije kubaka igipolisi cy’umwuga, mu rwego rwo guharanira umutekano usesuye wa Afurika.
Ati “Muri rusange, ni mu rwego rwo kubaka igipolisi cy’umwuga. Twabaye mu bihe bitandukanye aho abantu bagendaga bishakisha, ariko urwego tugezeho ni ukubaka igipolisi cy’umwuga, bivuze ngo mu kazi dukora mu rwego rwo kubungabunga umutekano n’amahoro mu bihugu byacu muri Afurika ndetse no ku Isi, uyu munsi aho tugeze ni ukubikora kinyamwuga mu buryo buzima”.

Arongera ati “Ni uwo musanzu tuba dushaka, kugira ngo urangije aha ajyane ubwo bumenyi abushyikirize abatarahagera, abazahagera n’abandi, mu rwego rwo kubaka igipolisi cy’umwuga hirya no hino mu bihugu, muri Afurika no ku isi”.
Minisitiri Gasana Alfred kandi yavuze ko guhuza Polisi ziturutse mu bihugu binyuranye muri Afurika, ari kimwe mu bikomeje kuranga ubumwe bw’Abanyafurika mu kwikemurira ibibazo.
Ati “Kuba iri shuri ryakira abanyeshuri baturuka mu bihugu bitandukanye, bigenda bigaragaza ubumwe bw’Abanyafurika, bigenda bigaragaza ko Abanyafurika twagombye gukorera hamwe, tugomba kumva ko dufite urugendo rumwe kandi tugomba gufatanya kugira ngo urwo rugendo tuzabashe kurusoza”.
Bamwe mu basoje ayo mahugurwa baganiriye n’itangazamakuru, bagaragaje ko ubumenyi bungutse bugiye gutanga impinduka mu mikorere myiza ya Polisi muri Afurika, aho bagiye guharanira kubusangiza abandi mu rwego rwo kuzamura iterambere mu micungire y’umutekano mu bihugu bya Afurika no ku isi muri rusange.

SSP Fatuma FHADI ALI wo muri Polisi ya Kenya wanegukanye igihembo gikuru cy’umunyeshuri wahize abandi muri ayo mahugurwa, aremeza ko hari byinshi yungukiye muri ayo masomo azamufasha gutanga impinduka mu mikorere ijyanye no gukemura ibibazo binyuranye, haba mu gihugu cye haba muri Afurika no ku Isi muri rusange.
Yavuze ko n’ubwo amasomo atari yoroshye, ngo kuba yahawe igihembo cy’uwahize abandi byamushimishije cyane, kandi ko kwitwara neza abikesha ubufatanye na bagenzi be yatuye icyo gihembo, agitura umuryango we n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda n’iya Kenya.
Spt Faustin Munyabarenzi wo muri Polisi y’u Rwanda, wegukanye igihembo cya kabiri, aremeza ko amasomo bize yaziye igihe mu kurushaho kunoza imikorere.
Ati “Ni amasomo yaje tuyakeneye, kubungabunga amahoro no gukemura amakimbirane, ni ibintu igihe cyose umuntu aba agomba kwiga kugira ngo akore umurimo we neza kinyamwuga”.

Arongera ati “Abanyamahanga twabigiye ho byinshi kubera ko baba baturuka mu bihugu binyuranye, nk’abapolisi twamenye imikorere yo hirya no hino tuyihuza n’iyacu ku buryo twunguranaga ubumenyi, kugira ngo akazi kacu ka Polisi turusheho kukanoza”.
Abo 34 bagize icyiciro cya 10 basoje amasomo yabo mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda, barimo abanyarwanda 22 barimo Abapolisi 18, Abakozi ba RIB babiri n’Abacungagereza babiri, mu gihe Abapolisi 12 baturutse mu bihugu binyuranye bya Afurika birimo Sudan y’Epfo, Tanzaniya, Kenya, Malawi, Namibiya, Somariya na Zambia.





Ohereza igitekerezo
|