Nyamagabe: Bakora ‘cotex’ zikoreshwa inshuro nyinshi, ariko ntibafite ibyo bazikoramo bihagije

Abadozi bo mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe bibumbiye muri Koperative ‘Twiyubake abadozi ba Gasaka’ bakora ibikoresho by’isuku y’abagore n’abakobwa bikunze kwitwa ‘cotex’ bimeswa bigakoreshwa inshuro nyinshi, ariko kubona ibyo bakenera kwifashisha bihagije ntibiboroheye.

Bakora Cotex mu bitambaro bakavuga ko zakoreshwa mu gihe cy'imyaka ibiri
Bakora Cotex mu bitambaro bakavuga ko zakoreshwa mu gihe cy’imyaka ibiri

Aba badozi bavuga ko igitekerezo cyo gukora utu dutambaro tw’isuku y’abagore bagihawe n’umuryango WaterAid wabahuje n’ikompanyi yitwa Cosmotive, ari na yo yabigishije kudukora.

Ayingeneye Espérance, umwe mu badoda utu dutambaro, avuga ko bagurisha udupaki turimo dutanu ku mafaranga 1000 kamwe, kandi ko badutangana n’agafuka gatoya ko kuba umuntu yabikamo akakoreshejwe nk’igihe ari ku rugendo.

Agira ati “Iyi cotex ni nziza, nanjye njya nyikoresha. Akamaro kayo kihariye ni uko umuntu atagura cotex buri kwezi. Ntabwo ari kimwe na ziriya twifashisha tukajugunya ku buryo zahumanya ikirere. Iyi urayimesa ukayibika, n’iyo yasaza ni nk’umwenda ushaje ntuwujugunya aho ubonye. Umuntu yayifashisha mu gihe cy’imyaka ibiri.”

Abumvise iby’utu dutambaro tw’isuku bakanatwifashisha bavuga ko ari twiza ku badafite ubushobozi bwo guhora bagura cotex zitameswa.

Uwitwa Yvonne Murekateke agira ati “Urabona isanzwe uyitangaho 1000, ukayikoresha kabiri gusa. Kwishyura ibihumbi bitanu gusa izo uguze ukazazifashisha imyaka ibiri, birafasha.”

Icyakora, muri “Twiyubake abadozi ba Gasaka” bavuga ko bafite imbogamizi yo kubona ibikoresho byabafasha gukora nyinshi ngo babe babasha no kuzishyira ku isoko, zigere kuri benshi.

Ayingeneye agira ati “Tuba dushaka ko izi cotex zazakwira igihugu cyose, kuko twasanze amafaranga abagore bazitangaho ari yo makeya.”

Yifuza ko haboneka ba rwiyemezamirimo babazanira ibitambaro bakenera mu kuzikora. Kugeza ubu ibyo bakoresha babikura muri kampani Cosmotive, i Kigali, na yo ibikuye mu Bushinwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka