Ngoma: Abajyanama b’ubuhinzi bahawe amagare

Ku wa Kane tariki ya 14 Nyakanga 2022, Abajyanama b’ubuhinzi 82 bo mu Karere ka Ngoma bahawe amagare hagamijwe kubashimira uruhare bagize, mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2021-2022, ariko banasabwa kongera ingufu kugira ngo ubuhinzi burusheho gutera imbere.

Ubwo abajyanama b'ubuhinzi bashyikirizwaga amagare mashya
Ubwo abajyanama b’ubuhinzi bashyikirizwaga amagare mashya

Abo bajyanama b’ubuhinzi bahawe amagare ni abari batarabashije kuyabona umwaka ushize, abayahawe bakaba bashimiye ubuyobozi kubera ko buha agaciro akazi kabo.

Kamarade Cyprien wo mu Kagari ka Nyaruvumu, Umurenge wa Rukira avuga ko igare yahawe rizamufasha kugera ku bahinzi bose kuko ubundi byagoranga, bitewe n’ubunini bw’Umudugudu ashinzwe gukurikirana.

Ati “Hari igihe usanga Umudugudu ari mugari bikagorana kugera ku bikorwa bya buri muntu, ariko ubu biranyoroheye cyane. Turishimye cyane kandi nabizeza ko tugiye kurushaho gukora tukagera kuri buri wese.”

Mukanoheri Pascasie avuga ko n’ubwo atari azi gutwara igare neza, ariko agiye kuryiga ku buryo rizamufasha kurushaho kwegera abahinzi.

Avuga ko amaze imyaka 10 mu bujyanama bw’ubuhinzi asaba bagenzi gukunda icyo biyemeje gukorera abaturage nta gihembo bategereje, dore ko na Leta ngo hari ubundi buryo igenda ibafashamo.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi, avuga ko abajyanama b’ubuhinzi ari abantu babafasha cyane mu mihigo y’ubuhinzi.

Ngo Ubuyobozi bw’Akarere bwatekereje kubaha amagare mu rwego rwo kubashimira imirimo bakora, cyane ko ngo imihigo y’Ubuhinzi muri uyu mwaka wa 2021-2022, yagezweho neza kubera uruhare rwabo.

Ati “Imihigo ijyanye n’ubuhinzi kuba twarayigezeho 100% byatewe n’uruhare rwabo, hanyuma Akarere gasanga bakora akazi gakomeye batekereza ku nyoroshyangendo ari nako kubaha amagare, mu rwego rwo kubatera umwete no kubashimira bityo ubutaha bakore kurushaho.”

Yabasabye kuyafata neza kugira ngo abafashe kurushaho kunoza akazi kabo.

Uretse Abajyanama mu buhinzi bahawe amagare, abahinzi barindwi batoranyijwe mu marushanwa ya kawa mu Mirenge yose igize Akarere ka Ngoma, bashyikirijwe ibihembo mu rwego rwo kubashimira ko babaye indashyikirwa mu gukorera kawa mu mwaka w’imihigo 2021-2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka