Kigali igiye kongera imbaraga mu gucunga amazi y’imvura

Asaga Miliyoni imwe y’Amadolari ( Asaga Miliyari y’Amafaranga y’u Rwanda) ni yo agiye gushorwa mu gutegura igishushanyo mbonera cy’imicungire y’amazi y’imvura mu Mujyi wa Kigali (Kigali’s Stormwater Management Master Plan), bikaba biteganyijwe ko kizaba cyamaze kuzura bitarenze umwaka wa 2024, aho gitegerejweho kuzafasha mu kugabanya imyuzure mu Mujyi.

Inzobere mu by’imyubakire zivuga ko imyuzure ikunze kubaho bitewe n’uko amazi atemba mu gihe imvura nyinshi iguye, cyangwa se imvu itemba kubera imvura, ataba yashyiriweho inzira zikwiye.

Icyo gishushanyo mbonera cya ‘Kigali Stormwater master plan’ ni gahunda igaragaza uko Umujyi wa Kigali uzashobora kurwara imyuzure, ubinyujije mu gushyiraho inzira z’amazi zikwiye .

Inkuru Kigali Today ikesha The New Times ivuga ko ibyo gutegura icyo gishushanyo mbonera byagaragajwe ku itariki 13 Nyakanga 2022, ubwo abagize Komite y’iterambere ry’imari n’ubukungu muri Sena, barimo biga ku kibazo cy’imiturire y’akajagari mu Mujyi (urban informal settlement) ndetse n’ibibazo bibangamiye iterambere ry’Umujyi wa Kigali.

Senateri Mureshyankwano Marie Rose yagize ati “ Twabonye hari inzira z’amazi/ za ruhurura zinyuramo amazi zagiye zisanwa ahantu hatandukanye, ibi rero byagombye gukorwa hirya no hino mu Mujyi ”.

Senateri Nkusi Juvénal, Umuyobozi w’iyo Komite yo muri Sena yagize ati “ Twabonye isanwa rya ruhurura ya Mpazi byaragabanyije imyuzure mu myaka ibiri ishize. Imyuzure iterwa n’amazi y’imvura aturuka mu bice bitandukanye by’Umujyi. Hakenewe gukora inzira z’amazi zihurijwe hamwe, kugira ngo amazi anyuremo ku buryo bworoheje atagize ibyo yangiza.”

Mugisha Virgile, inzobere mu by’imyubakire uzakora kuri uwo mushinga wa ‘Rwanda Urban Development Project’ yavuze ko igishushanyo mbonera kizategurwa hagendewe kuri gahunda y’igihe kirekire y’uko imvura igenda igwa.

Asubiza ibibazo by’Abasenateri, Mugisha Virgile, ari we uharariye uwoi mushinga (Project Engineer) muri ‘Rwanda Urban Development Project’ watewe inkunga na Banki y’Isi mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko nibura agara kuri Miliyoni imwe y’Amadolari ($1 million)ari agiye gushora mu gutegura icyo gishushanyo mbonera cy’imicungire y’amazi y’imvura.

Ikindi ngo hazashyirwaho udukoresho dufasha mu gupima ingano y’amazi anyura ahantu hatandukanye muri Kigali ‘Floods sensors’ bityo bifashe mu gufata ingamba zo gukumira imyuzure.

Mugisha yavuze ko mu gihe cyo gusana no kwagura za ruhurura hagendewe ku gishushanyo mbonera, bizaba ari igice kimwe mu bijyanye no kuvugurura imiturire itaboneye.

Yagize ati “ Iyo tuvuguruye ibijyanye n’imiturire , tuvugurura n’inzira z’amazi, nk’uko twabikoze mu mushinga wa Agatare mu Karere ka Nyarugenge” .

Mugisha yanavuze ko imicungire y’amazi y’imvura bizajyana no gutunganya ibishanga no kubibungabunga.

Yagize ati “Impamvu, ni uko ibishanga bibereyeho gufata amazi y’imvura, bityo bigafasha mu kurwanya imyuzure. Hatabayeho imicungire myiza y’amazi y’imvura, ibikorwa remezo bitandukanye byakomeza kwangizwa n’imyuzure”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka