Banki ya Kigali yafunguye ishami ryita ku bacuruzi bato n’abaciriritse

Banki ya Kigali (BK), yafunguye ishami rizajya ryita ku bakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse (SME Center), mu rwego rwo gukomeza kubafasha mu iterambere ryabo, no kuborohereza kubona serivisi zihuse.

Ni ishami ryatangijwe tariki 15 Nyakanga 2022, mu Mujyi wa Kigali mu nyubako ya CHIC mu igorofa ya kabiri, rikazorohereza cyane abakiriya ba BK bari basanzwe bahura n’imbogamizi zitandukanye mu gihe bajyaga gushaka serivisi ku cyicaro gikuru, zirimo kubura aho baparika ibinyabiziga byabo.

Ikindi cyagendeweho ngo ni uko abakiriya ba BK biganjemo abacuruzi bato n’abaciriritse badakeneye cyane serivisi zo kubikuza, kuko abenshi basigaye babyikorera bifashishije ikoranabuhanga rya telefone, ahubwo ngo icyo bakeneye cyane ni ukubonana n’abakozi ba banki imbonankubone, kugira ngo babafashe.

Bamwe mu bakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse basanzwe bakorana na BK, bavuga ko ishami bafunguriwe rigiye kurushaho kuborohereza kubona serivisi bakeneye byihuse, bityo bibafashe gusubira mu mirimo yabo byihuse bitabasabye gutegereza umwanya nk’uko byagendaga mbere.

Umwe muri bo witwa Faustin Kashugera ukora ubucuruzi bwo kuranguza ibinyobwa bya BRALIRWA, avuga ko ishami bafunguriwe ryaziye igihe, kuko basanzwe bahura n’imbogamizi zo kujya ku cyicaro cya BK, bakabura aho baparika ibinyabiziga byabo.

Ati “Batwegereye, ubundi twajyaga mu Mujyi tukabura parking, ariko noneho aho badufunguriye parking irahari, tuzaza twisanga cyane ko twabonye ari heza, bikazadufasha mu gukora akazi kacu k’ubucuruzi, kuko twazaga twasanga abantu benshi, kubera ko wabaga ufite n’izindi gahunda z’akazi, ukanasubirayo udakoresheje ibyo washakaga”.

Umuyobozi mukuru w’ishami rishinzwe ibigo bito n’ibiciriritse muri BK, Darius Mukunzi, avuga ko ishami ryafunguwe, muri serivisi rizatanga harimo n’izerekeranye no gutanga inguzanyo.

Darius Mukunzi asaba abacuruzi bato kubagana kugira ngo babafashe
Darius Mukunzi asaba abacuruzi bato kubagana kugira ngo babafashe

Ati “Serivisi tuzatanga, ni serivisi banki zisanzwe zitanga cyane cyane ku bijyanye no gutanga inguzanyo, hakiyongeraho n’ubujyanama bwo gucunga amafaranga, hamwe na serivisi zitagendeye cyane cyane ku bijyanye no gutanga amafaranga, aho tugisha inama abakiriya, tukabaha amahugurwa ajyanye yo kumenyekanisha imisoro yabo n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro kugira ngo batazahura n’ibibazo”.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, avuga ko kwegereza ishami abakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse bigamije kugira ngo barusheho kubegera babaherekeze muri gahunda zabo za buri munsi, hagamijwe guteza ibikorwa byabo imbere.

Ati “Turashaka kubaherekeza, kuko tuzi ko abakiriya bacu benshi basigaye bajya gukora ubucuruzi muri Santarafurika, abandi bajya Mozambique, abandi bajya ahandi, ibi byose turashaka kubijyana hamwe, turebe ukuntu ubucuruzi bwanyu bwakwaguka mu bwinshi, gutanga akazi, kunguka, no kongera ubukungu bw’Igihugu”.

Dr. Diane Karusisi uyobora BK yavuze ko iri shami ryafunguwe hagamijwe kwegera abacuruzi bato n'abaciriritse
Dr. Diane Karusisi uyobora BK yavuze ko iri shami ryafunguwe hagamijwe kwegera abacuruzi bato n’abaciriritse

Yakomeje agira ati “Ni yo gahunda dufite, twizeye ko mu myaka itanu iri imbere ubucuruzi buto n’ubuciriritse buzafata nka 50%, hanyuma turebe ukuntu iyindi 50% yaba iy’ibigo binini n’abakiriya bato basanzwe, ni yo gahunda dufite ariko tuzakenera gufatanya namwe, kuko kugira ngo ubucuruzi bwaguke ni akazi dukorana”.

Banki ya Kigali ifite abakiriya bakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse barenga ibihumbi 16, mu gihe ishami ryafunguwe rifite ubushobozi bwo kwakira icya rimwe abakozi 50, ariko ku munsi bakaba bashobora kwakira abakiriya barenga 100.

Abakozi b'iri shami ryafunguwe biteguye kwakira ababagana no kubaha serivisi nziza
Abakozi b’iri shami ryafunguwe biteguye kwakira ababagana no kubaha serivisi nziza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka