Abakobwa bafashijwe na FAWE Rwanda na bo biteguye gufasha abandi gutera imbere

Abakobwa bize babifashijwemo na FAWE Rwanda baravuga ko ubwo bufasha hari ahantu habi bwabavanye bukabageza ku ntera ishimishije, ndetse bakaba bafite intego yo kugera kure hashoboka. Ibyo kandi ngo ntibizabagirira akamaro bonyine, ahubwo barizeza ko na bo biteguye gufasha abandi mu rugendo rwabo rw’iterambere.

Siborurema Beata ni umuyobozi mukuru wa kampani batangije yitwa ‘Sibo Engineering Company’ ikora amakaro ya pulasitike ku Mulindi mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Yize muri IPRC Kigali akaba ari na ho yagiriye igitekerezo cyo gukora ayo makaro, agashima by’umwihariko amahugurwa yahawe na FAWE Rwanda kuko bamufashije kumva neza umushinga we.

Ati “Bampaye ibitekerezo byagutse bijyanye n’umushinga wanjye, mboneraho kumva ko nabona n’ubufasha ahantu hatandukanye. Nk’ubu nahembwe na REMA, rero iyo ntabona ubumenyi bwisumbuyeho ndetse ngo ngaragarize abandi ibyo nkora ntibari kumenya, ndashimira FAWE Rwanda yabimfashijemo.”

Siborurema avuga ko iyi kampani atari abayishinze gusa izagirira akamaro, kuko bazagira n’uruhare mu gutanga akazi, bityo batange umusanzu wabo mu kugabanya ikibazo cy’ubushomeri.

Mugenzi we witwa Mpawenimana Charlotte wiga mu mwaka wa gatatu i Rwamagana muri Kaminuza y’u Rwanda mu bijyanye n’ubuforomo (General Nursing), avuga ko FAWE Rwanda yatangiye kumufasha kuva mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye kugeza no muri Kaminuza imwishyurira amafaranga y’ishuri, nyuma y’uko bari bamuhisemo nk’umwe mu banyeshuri b’abahanga ariko bakomoka mu miryango idafite ubushobozi bwo kwishyura amafaranga y’ishuri.

Ati “Batwishyuriye minerivali (amafaranga y’ishuri), bakatwishurira ibikoresho, bakaduha n’andi mafaranga yo kwifashisha mu buzima busanzwe, n’ay’ingendo. Ntabwo ari amafaranga gusa baduha, ahubwo bateza imbere umukobwa ku bumenyi, gukura mu mutwe, gutekereza mu buryo bwo kwibeshaho no kwiteza imbere mu bukungu, ukamenya uburyo bwo gushaka amafaranga no kumenya icyo uyakoresha kibyara inyungu.”

Mpawenimana avuga ko mu bindi FAWE ibafasha binyuze mu biganiro n’amahugurwa babaha, harimo no kwigirira icyizere, ntibisuzugure n’ubwo bamwe baba baturuka mu miryango itishoboye, ariko bakumva ko ibyo atari imbogamizi yo kuba bagera kure.

Mpawenimana akomoka i Rusizi mu Murenge wa Nkanka mu Kagari ka Kamanyenga. Mu buhamya bwe, avuga ko yavutse ari umwana wa cumi mu bana 13 bavukana, akaba ari na we wabashije kwiga kugera ku rwego agezeho. Ashimira FAWE RWANDA yabimufashijemo, akaba ndetse yiteguye gukomeza kwiga n’ibindi byiciro by’amashuri.

Abo bavukana bato kuri we ngo yababereye icyitegererezo, bituma na bo bagira umwete mu myigire, cyane cyane bakurikije inama n’ibitekerezo abaha.

Ati “Ibyo baduhaye natwe twiteguye kubigeza no ku bandi babikeneye, ndetse n’aho bitagenda neza, twiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo bigende neza. Ubufasha si amafaranga gusa, ushobora guha umuntu ibitekerezo, ukamuganiriza ukamugira inama, ibyo ni ibyo badutoje.”

Rose Baguma ushinzwe Politiki y'Uburezi muri MINEDUC
Rose Baguma ushinzwe Politiki y’Uburezi muri MINEDUC

Rose Baguma ushinzwe Politiki y’Uburezi muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ashima ibikorwa bya FAWE Rwanda mu guteza imbere umukobwa no kumufasha kwigirira icyizere. Ati “Ni intambwe ikomeye kuko izi nshingano baba bihaye ubundi zakagombye kuba ari izacu nka Minisiteri, rero baradufasha cyane.”

Mbabazi Christine uyobora FAWE Rwanda ashimira inzego n’imiryango itandukanye bafatanya mu guteza imbere aba bakobwa akenshi baba bava mu miryango ikennye cyangwa se yahuye n’ibindi bibazo bitandukanye kuko ubufasha babaha bigaragara ko bubahindurira ubuzima.

Kuri ubu abakobwa 25 baherutse guhabwa ubumenyi n’amahugurwa na FAWE Rwanda, bamaze gutangira ibikorwa by’iterambere, bakaba bamaze guha akazi abandi bantu babarirwa mu ijana.

FAWE Rwanda kandi iherutse gutangiza ikigo gihugura abakobwa (FAWE Rwanda Career Women’s Center), kuva cyafungurwa muri 2021 kikaba kimaze guhugurirwamo abagera kuri 230 cyane cyane mu bijyanye no kwihangira imirimo no mu bumenyi bw’ikoranabuhanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka