Polisi yafashe litiro zisaga 3,300 za mazutu n’amavuta ya moteri byacuruzwaga mu buryo butemewe

Polisi y’u Rwanda yihanangirije abakora ubucuruzi butemewe bw’ibikomoka kuri peteroli, ndetse n’ababibika mu ngo batuyemo, mu rwego rwo kwirinda impanuka bitera zirimo no kubura ubuzima.

Ibi byatangajwe nyuma y’aho Polisi ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’inzego z’ibanze, tariki ya 13 Nyakanga 2022, hafashwe litiro 374 za Mazutu na litiro 3030 z’amavuta ya moteri, bifatirwa mu mu mazu y’abacuruzi 10, mu Mudugudu w’ Ihuriro ahazwi ka Juakali, mu Kagari ka Karambo, Umurenge wa Gatenga, mu Karere ka Kicukiro.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali; Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro yavuze ko amakuru yo gufata ayo mavuta yatanzwe n’abaturage ko abacuruzi 10 bayacuruza n’ubwo bahise biruka ntibafatwe, ibikorwa byo kubashakisha bikaba bikomeje.

Yagize ati: " Polisi yahawe amakuru yizewe ko hari abacuruzi bacururiza ibikomoka kuri Peterori ahitwa Juakali, kandi ko babicururiza mu maduka ndetse ari naho bayabika."

Yongeyeho ko " Ku wa Gatatu ahagana saa tanu, Polisi ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano nibwo yakoze ibikorwa byo gufata abo bacuruzi, bakigera aho ubwo bucuruzi bukorerwa; abacuruzi babonye inzego z’umutekano bakinga amaduka yabo bariruka, nibwo habayeho gusaka aho bacururizaga bahasanga litiro 374 z’amavuta y’imodoka na litiro 3030 z’amavuta ya moteri (Hydraulic) byose byafatiwe mu mazu 10 y’ubucuruzi."

CIP Twajamahoro yashimiye abaturage batanze amakuru kuri ubu bucuruzi butemewe, ahamagarira abaturage gukomeza gutanga amakuru igihe babonye abantu bakora ubucuruzi butemewe cyane cyane nk’aba bacururiza ibikomoka kuri peterori ahantu hatabugenewe kandi bishobora gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga.

Yibukije ko ibikomoka kuri peterori nka Kerosene, Essence na Mazutu bicururizwa ahantu habugenewe kugira ngo bidateza impanuka zirimo no kuba byatwika abaturage, yihanangiriza abantu bose babicururiza mu ngo.

Amavuta yafashwe yajyanywe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kigarama mu gihe ibikorwa byo gufata abayacuruzaga bikomeje.

Ingingo ya 6 y’Itegeko no 85/2013 ryo kuwa 11/9/2013 rigenga ubucuruzi bwa peteroli n’biyikomokaho mu Rwanda iteganya ko Umuntu ukora ubucuruzi bwa peteroli n’ibiyikomokaho ubwo ari bwo bwose agomba kubiherwa uruhushya n’Urwego rubifitiye ububasha.

Ingingo ya 22 ivuga ko ahantu hihariye h’ububiko bwa peteroli n’ibiyikomokaho n’ahandi ibinyabiziga bitwara peteroli n’ibiyikomokaho biruhukira bigenwa n’Urwego rubifitiye ububasha.

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

tubungabunge umutekano twirinda ibikorwabibi mumudugudu

alias yanditse ku itariki ya: 17-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka