Bwa mbere mu mateka umugore yemerewe kujya mu bahitamo Musenyeri

Ibi bibaye amateka kuko bwa mbere mu mateka ya Kiliziya Gatolika nibwo habayeho igitsina gore kijya muri komite y’akanama gatoranya ba Musenyeri ku isi kuko ubusanzwe byakorwaga n’abagabo.

Umubikira Raffaella Petrini ni umwe muri batatu bemerewe kujya mu kanama gahitamo ba Musenyeri
Umubikira Raffaella Petrini ni umwe muri batatu bemerewe kujya mu kanama gahitamo ba Musenyeri

Ku wa 13 Nyakanga 2022, nibwo hasohotse inkuru yanditswe n’ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika cyitwa CNA (Catholic News Agency) kivuga ko Papa Francis yashyizeho abagore bagera kuri batatu. Bashyizwe mu kanama ngishwanama gasanzwe gafasha Papa gutoranya ba Musenyeri ku Isi.

Abo bagore batatu icyo kinyamakuru cyanditse ko ari Raffaella Petrini na Yvonne Reungoat b’ababikira n’undi witwa Maria Lia Zervino w’umulayiki.

Raffaella Petrini, agiriwe icyizere na Papa Francis ku nshuro ya kabiri kuko muri 2021 Ugushyingo yari yamugize Umunyamabanga mukuru muri Leta ya Vatican.

Reungoat, na we asanzwe afite inshingano muri Kiliziya Gatolika kuko kuva muri 2019, ari mu bagore ba mbere bashyizwe mu rwego rushinzwe Abihayimana.

UmunyArgentine Lia Zervino, we asanzwe ari umuyobozi w’ihuriro ry’imiryango y’abagore muri Kiliziya.

Papa kandi yashyizeho Abakaridinali 4 ndetse n’abandi 3 bagize akanama ngishwanama gatora ba Musenyeri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ntadini rizajyana umuntu mwijuru

Nemeye yanditse ku itariki ya: 26-10-2022  →  Musubize

Ntadini rizajyana umuntu mungoma y’ljuru

Nemeye yanditse ku itariki ya: 26-10-2022  →  Musubize

Mfite ibibazo byinshi kuli Paapa.Urugero,bigisha ko Petero ariwe Paapa wa mbere.Ariko wasoma bible,ugasanga ntaho byanditse.Bible ivuga ko Petero yari afite umugore.Ikindi kandi,bible ivuga ko ahantu honyine Petero yagiye hanze ya Israel ari i Babylon gusa.Nta na hamwe ivuga ko Petero yabaye I Roma cyangwa yapfiriye I Roma nkuko Gatulika ivuga.Kuba Yezu yarabwiye Petero ngo “Uri urutare kandi kuli urwo rutare niho nzubaka Kiriziya yanjye”,ntibivuga ko yamugize Paapa wa mbere.Urutare ntibisobanura Paapa.Ubupaapa bwazanywe n’idini Gatolika mu Kinyejana cya 4. Urundi rugero,Paapa yitwa Nyirubutungane.Nyamara bible ivuga ko “nta ntungane ibaho uretse Imana yonyine”.Kuba Paapa agira abantu abatagatifu,nabyo abantu babyibazaho.Bible ivuga ko Imana yonyine ariyo Nyirubutagatifu.Tujye dusuzuma icyo bible ivuga,aho gupfa kwemera ibyo amadini yigisha byose,bidahuye nuko bible ivuga.Imana ibifata nk’icyaha gikomeye.

kirenga yanditse ku itariki ya: 15-07-2022  →  Musubize

Ibyamadini yigisha byose ni amareshyamugeni ngobabone abayibocye kdi nibyo bibiriya ivuga byose nabyo sibyo kwizerwa nonese ko itwigisha zayeruzeremu naza kanani NGO niho tuzajya ijuru riri Aho iyeruzaremu nazakanani? Ese ko itavugamo Kigali? Cg nahandi muricyigihugu cyacu cg muri afurika nuko turi ibivume cg ntabwo haremwe n’Imana? Nabyanditse nabo bashyizemo keikunda batakagiza ibihugu byabo berekanako aribyo Imana yishimira byose ni ubukorone mwirirwa muririmba ngomuzatambagizwa yerusaremu yerusaremu nihehe meijuru? Mwagiye muririmba Kigali yacu kwarinziza mayo Ra ko muzehe wacu yayirimbishije mubona iyo yerusaremu iyurusha icyi? Abisiraheli bafite Imana yabo barayidevelopye batwibagiza Imana nirwanda batwinjiza mubukorone bwimyemerere yabo none mwirirwa muririmba imirwa yibihugu byabo ngoniyo muzatambagizwa nabyo biba munyigisho zagatutika gusase? Mujye mwicececyera kuko turi banyamujya iyobinya ntihakagire idini rishinja irindi ubuyobo kuko Njye mbona uretse mwuka wera wenyine niwe wokutigirira neza nahubundi turinjiji zigendera mumyemerere nawe Ibaze ibihugu byabariya bazungu nimirwa yabo niyo Iba muribibiriya
None mfite icyibazo nibyo Imana yakundaga Gusa kuburyo aribyo byimitswe muri Bible? Araho nibariko biri ibitabamo nibivume ubu tuvugeko ntawe Imana yariguhumecyeramo mubirabira NGO yandike byibuze numurongo numwe muri Bible Niba Koko arigitabo cyi Imana araho Imana yaba irobanura ifite ivangura ryuruhu

Bonny yanditse ku itariki ya: 16-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka