BK yifuza ko hazabaho umunsi w’intwari z’abanditsi b’Abanyarwanda

Ibyo ni ibyavuzwe na Dr Karusisi Diane, ubwo yari mu muhango wo kumurika igitabo cyiswe ‘Shaped’ cyanditswe na Umuhoza Barbara, atewe inkunga na Banki ya Kigali muri gahunda yayo ifite yo gutera inkunga abanditsi b’Abanyarwanda.

Umuhoza Barbara hamwe na Dr Diane Karusisi mu uhango wo kumurika igitabo 'Shaped'
Umuhoza Barbara hamwe na Dr Diane Karusisi mu uhango wo kumurika igitabo ’Shaped’

Ni umuhango wabaye ku itariki 16 Nyakanga 2022, ubera muri Kigali Convention Centre, witabirwa n’abantu b’ingeri zinyuranye, harimo n’abandi Banyarwanda bamwe na bamwe bagize ubutwari bwo kwandika ibitabo. Mu ijambo rye, Dr Karusisi Diane yashimye abandika ku mateka y’u Rwanda n’ay’abantu ku giti cyabo bafatwa nk’icyitegererezo, kuko atari buri wese ugira ubutwari bwo kwandika kuri ayo mateka.

Umuhoza Barbara azwi mu itangazamakuru by’umwihariko mu Kiganiro kinyura kuri Televiziyo cyitwa ‘The Barbara Show’, ubu akaba afite imyaka 36 y’amavuko. Igitabo yanditse ni igitabo kivuga ku buzima bwe.

Umuhoza Barbara yiruhukije nyuma yo kugera ku ntego ye yo gusohora igitabo kivuga ku buzima butoroshye yabayemo
Umuhoza Barbara yiruhukije nyuma yo kugera ku ntego ye yo gusohora igitabo kivuga ku buzima butoroshye yabayemo

Igitabo cye yacyise ‘Shaped’ abihereye ku kuba ubuzima yanyuzemo bugoye harimo no kuba umuryango we warabaye mu buhunzi, aho kumuca intege bimutera imbaraga, bimugira uwo ari we uyu munsi.

Umuhoza yagize ati "Iki gitabo, si ukuba ari ubuhamya bwanjye bwanditse gusa, ahubwo ni uburyo umutima wanjye wabohotse. Umubabaro wanteye imbaraga zo kumva ko nkwiriye kwibwira ukuri n’umutima wanjye, nkagusangiza abandi."

Igitabo cya Umuhoza Barbara cyigizwe n’amapaji 230, akaba yaragisohoreye mu icapiro Eclat Publishing, ubu kikaba kiboneka mu masomero atandukanye no mu nzu zicuruza ibitabo nka Ikirezi, Caritas na Charisma.

Mu kwandika igitabo cye, Umuhoza yatewe inkunga na Banki ya Kigali binyuze muri gahunda yayo yo gutera inkunga ibikorwa byo kwandika ibitabo bigaruka ku buzima bw’Abanyarwanda.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Karusisi Diane, yavuze ko buri muntu aba afite amateka, ariko kuyandika atari ibintu bishobokera buri wese, iyo akaba ari yo mpamvu Banki ya Kigali yiyemeje gutera inkunga abagira ubwo butwari bwo kwandika ibitabo bivuga ku buzima bw’Abanyarwanda.

Dr Karusisi Diane yagize ati "Uyu mushinga ni ingenzi cyane kuko murabizi akenshi amateka yacu nk’Abanyafurika yandikwa n’abandi, bakabyandika bakoresheje indimi zabo n’amarangamutima yabo ku buryo hari igihe usoma amateka ukumva ko bakuvugiye ibintu nabi."

Aho ni ho yahereye ashimira abashoboye gutangira kwandika, ndetse avuga ko we abafata nk’Intwari kuko bandika amateka y’u Rwanda.

Dr Karusisi Diane yagize ati “Mu mateka yacu yo mu Rwanda tuzi intwari nyinshi, hari intwari z’Inkotanyi turabizi, biri no mu gitabo cya Barbara, ariko njyewe mpamya ko abantu bandika amateka yacu ari Intwari, kuko twese uko twicaye hano dufite amateka, ariko abayandika ni bake…, abandika ni intwari tugambo kujya tuzizihiza, tukajya tugira umunsi w’intwari cyangwa se uwo kwibohora ku itariki 4 Nyakanga, ariko ababishinzwe bazabidufashemo dushake n’umunsi wo kwizihiza intwari zacu z’abanditsi b’Abanyarwanda, bavuga amateka y’u Rwanda uko ameze”.

Dr Karusisi Diane asaba ababishobora bose kujya bandika ibitabo bivuga ku mateka yabo nk’Abanyarwanda,kuko ngo ni inshingano ababyeyi baba bafitiye ababakomokaho.

Yagize ati “Ni inshingano dufite ku badukomokaho, kuko abadukomokaho tubaha uburere, tukabaha ibibatunga, ariko dufite n’inshingano kugira ngo bamenye aho baturuka, ntabwo babibwirwa n’abandi bantu. Ni inshingano rero, kandi twebwe nka Banki ya Kigali twiteguye kwifatanya n’abantu bose bazandika ibitabo, kugira ngo amakuru yabo amenyekane hose ku Isi”.

Umuhoza yashimiye cyane Banki ya Kigali yamufashije mu kwandika igitabo cye agira ati "Ndashimira cyane Banki ya Kigali. Mama yakoze muri Banki ya Kigali nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, murabizi ko uko umwaka ushize hasohoka za ajenda (agenda) zanditseho imyaka. Buri mwaka rero yajyaga ayizana mu rugo, akantoza kuyandikamo. Aho ni ho natangiriye kwiga kwandika."

Umuhanzi Massamba Intore ari mu basusurukije abitabiriye umuhango wo kumurika iki gitabo, agaruka no ku mateka y'umuryango wa Barbara, by'umwihariko nyina wari umuhanga mu mbyino za Kinyarwanda
Umuhanzi Massamba Intore ari mu basusurukije abitabiriye umuhango wo kumurika iki gitabo, agaruka no ku mateka y’umuryango wa Barbara, by’umwihariko nyina wari umuhanga mu mbyino za Kinyarwanda

Umuhoza na we yakomoje ku kibazo kibaho iyo abantu badashoboye kwandika amateka yabo ubwabo, kuko iyo abayanditse atari ayabo, hari ubwo bayandika nabi.

Yagize ati "Nitutiyandikira amateka hari abandi bazayandika uko atari. Ntabwo tuzabaho ubuzima bwose, nyuma y’imyaka 50 cyangwa 40 tuzaba twaragiye. Ese tuzasiga iyihe nkuru imusozi yanditse?"

Umuyobozi w’Inteko y’Umuco, Amb. Robert Masozera, yashimye Umuhoza Barbara kubera umusanzu we. Yanashyigikiye igitekerezo cyo gushimira Abanditsi, avuga ko ubusanzwe basanzwe bagira uwo munsi wahariwe abanditsi, ariko ashyigikira ko habaho uburyo bwo gushimira no gutera umwete abanditsi b’Abanyarwanda by’umwihariko.

Ati "Kuba usohoye iki gitabo, watanze umusanzu ukomeye cyane mu ruganda rw’ibitabo. Kwandika igitabo no kugisohora ntabwo ari ibya buri wese. Twese tuzi kwandika, tuzi no gusoma, ariko si ibya buri wese kwandika igitabo. Umubare w’abanditsi dufite mu Rwanda si benshi kuko bagera ku 150 kandi muri bo abagore n’abakobwa ntibarenze 20."

Aba mbere bahise bakigura baragitahana
Aba mbere bahise bakigura baragitahana
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubwanditsi mu Rwanda bukwiye gushyigikirwa byo rwose. Umunyarwanda akeneye gusoma akajijuka

Rwema yanditse ku itariki ya: 30-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka