Guhanga indirimbo ziramya Imana bisaba kwicisha bugufi - Gentil Misigaro

Umuhanzi w’Umunyarwanda ukorero indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana muri Canada, Gentil Misigaro, avuga ko gukora uwo murimo wo kuramya binyuze muri muzika bisaba amasengesho, kubaha buri wese ndetse no kwicisha bugufi.

Gentil Misigaro
Gentil Misigaro

Uyu muhanzi uheruka gusohora indirimbo nshya yise ‘Nzagutegereza’, aganira n’umunyamakuru wa Kigali Today, yavuze ko abahanzi bagitangira umuziki wo kuramya basabwa gusenga no kwicisha bugufi, kuko ari byo bibashoboza kugera kure.

Yagize ati “Inama nagira abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bagitangira, ndetse n’abamaze igihe ni uko uyu murimo usaba amasengesho, gukora cyane udacitse intege ariko nanone kubaha buri wese, ukagira intumbero n’ikinyabupfura no kwicisha bugufi."

Ibi Misigaro abibona nk’intwaro yabashisha abifuza gukora uyu murimo kuba bagera kure, ndetse bagera kuri byinshi birimo guhembura imitima y’abumva ibihangano byabo, no gusakaza ubutumwa bwiza.

Gentil Misigaro wamamaye mu ndirimbo nka ‘Biratungana, Buri Munsi, Umbereye Maso’ n’izindi, akomeje gukora ibitaramo bizenguruka Isi yise ‘Amashimwe World Tour’, aho kuri ubu ibiteganyijwe harimo ikizabera i Hannover mu Budage, i Manchester mu Bwongereza, Brussels mu Bubiligi ndetse n’ibindi bibiri azakorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Misigaro ari mu bitaramo hirya no hino ku isi
Misigaro ari mu bitaramo hirya no hino ku isi

Gentil Misigaro yakomeje avuga ko kuri ubu umuziki we arimo kuwufashwamo n’umugore we, Rhoda Mugiraneza, basigaye bafatanya no kwandika zimwe mu ndirimbo arimo gukora muri iki gihe, zirimo n’iyo aheruka gushyira hanze yitwa ‘Nzagutegereza’.

Usibye kwandika kandi Rhoda afasha umugabo we imirimo Misigaro, yo gutegura no gukurikirana imigendekere myiza y’ibitaramo uyu muhanzi ari gukora hirya no hino ku Isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka