Abujuje 30 mu bizamini bya Leta si ko bose banganyije amanota ku ijana

Hari abanyeshuri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yahaye ibihembo nyuma yo gutsinda ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, kuko bujuje amanota 6 muri buri somo, ariko hari n’abandi bayabonye ntibahabwa ibihembo.

MINEDUC yatanze ibihembo ku barushije abandi ishingiye ku manota babonye nk’uko biteganywa n’Ingingo ya 31 y’Amabwiriza ya Minisitiri, yo ku wa 26 Nyakanga 2022, agenga ibizami bya Leta.

Iyi ngingo ivuga ko igiteranyo cy’amanota 30 cyangwa 6 muri buri somo ahabwa umunyeshuri w’indashyikirwa, agashyirwa mu cyiciro cya mbere (A) cy’ababonye amanota abarirwa hagati ya 70%-100%.

MINEDUC ikaba yarahembye ababonye 100% cyangwa abayegereye cyane kurusha abandi, n’ubwo hari uwakeka ko umwana we yarenganye mu gihe yaba yarujuje amanota 30 ariko ntahabwe ibihembo.

Amabwiriza ya Minisitiri akomeza agaragaza ibindi byiciro bitandatu bikurikiyeho, aho ababonye hagati ya 69%-65% muri buri somo bahabwa inyuguti ya B cyangwa amanota 5 kuri iryo somo.

Icyiciro cya gatatu (C), gishyirwamo ababonye amanota y’ukuri kuva kuri 64%-60%, bagahabwa amanota 4 mu bisubizo by’ibizamini bya Leta bigaragazwa n’Ikigo NESA.

Icyiciro cya kane D gishyirwamo uwabonye amanota ya nyayo kuva kuri 59%-50% mu isomo, ariko agahabwa amanota 3 mu bisubizo by’ibizamini bya Leta.

Ni mu gihe icyiciro cya gatanu E gishyirwamo uwabonye amanota hagati ya 49%-40% muri buri somo, agahabwa abiri (2) mu bisubizo by’ibizamini bya Leta.

Icyiciro gikurikiyeho cya gatandatu gihabwa inyuguti ya S kikaba gishyirwamo uwabonye amanota hagati ya 39%-20% mu isomo ariko agahabwa inota 1.

Icyiciro cya nyuma cyitwa F gishyirwamo abatsinzwe baba bagomba gusibira kuko mu isomo umwana aba yabonye amanota hagati ya 19% na 0%, ariko agahabwa 0 mu bisubizo by’ibizamini bya Leta.

Umwe mu barezi akaba n’umubyeyi twaganiriye, avuga ko hari bagenzi be batanyuzwe n’uko abana bashyizwe mu byiciro, ntihagaragazwe amanota ari ku ijana buri mwana yabonye.

Ati "Abakosoye bashyize abana muri ibyo byiciro ni bo bonyine bazi amanota y’ukuri buri muntu yabonye, amanota umwana yabonye ku ijana bagakwiye kuba bayerekana, usanga mwese mufite 30 ariko amanota ntangana."

Ikigo gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri mu Rwanda (NESA), kivuga ko muri uyu mwaka urujijo rwakuweho mu kuba abantu babasha kumenya noneho icyiciro cy’amanota buri mwana wakoze ikizamini cya Leta yabonye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ni urujijo mudufashe ibyo byibyiciro bimwe bikosorwe

Cecile twizerane yanditse ku itariki ya: 6-11-2022  →  Musubize

Byaba byiza bagiye bagaragaza ayo umunyeshuri yagize ku ijana kuko ikizamini kiba cyateguwe ku manota 100.ninaho twanamenya kuko ngo uyu yakoze ate?

africa yanditse ku itariki ya: 5-10-2022  →  Musubize

Byaba byiza bagiye bagaragaza ayo umunyeshuri yagize ku ijana kuko ikizamini kiba cyateguwe ku manota 100.ninaho twanamenya kuko ngo uyu yakoze ate?

africa yanditse ku itariki ya: 5-10-2022  →  Musubize

Jye rwose ndumva urujijo rukiri mo pe! Ubu se nk’uwanjye kuri buri somo hariho amanota 6,n’igiteranyo cya 30,kandi ngo bakoreye kuri 30,ubwo se niba adafite 100% nyine afite angahe? Kuki atagaragazwa?

Alias Lubega yanditse ku itariki ya: 30-09-2022  →  Musubize

Urujijo ruracyariho.
Haba hakwiye kwerekanwa amanota nyayo ku ijana (%), ibyo kurunda abana badahuje amanota mu kiciro kimwe nko mu biburamwaka (gardienne/maternelle) bikavaho.

Kwimura umwana wagize munsi ya 50% ni ukudidinza ireme ry’uburezi kuko umwana akoresha umwete mucye cyane kuko azi ko azimuka; hari benshi babiterwa n’ubunebwe.

Mparambo yanditse ku itariki ya: 30-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka