Ruhango: Murwanashyaka uregwa kwica umugore we yasabiwe gufungwa burundu

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga bwasabiye igifungo cya burundu Murwanashyaka Charles, uzwi ku izina rya Gacumba, kubera icyaha bukumukurikiranyeho cyo kwica umugore we bashakanye mu buryo butemewe n’amategeko amutemye yabigambiriye.

Murwanashyaka yazanywe kuburanishirizwa mu ruhame
Murwanashyaka yazanywe kuburanishirizwa mu ruhame

Ni urubanza rwabereye imbere y’abaturage mu kibuga cy’umupira mu Mudugudu wa Ruhamagariro, Akagari ka Gafunzo, Umurenge wa Mwendo, mu Karere ka Ruhango kuri uyu wa 30 Nzeri 3022, ahari himuriwe inteko iburanisha y’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga.

Murwanashyaka w’imyaka 37 y’amavuko akurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku cyaha cyo kwica umugore we babanaga batarashyingiranywe mu buryo bwemewe n’amategeko witwa Yankurije Vestine bari bafitanye umwana umwe w’umwaka n’igice.

Icyo cyaha cyakozwe ku wa 16 Kanama 2022, mu Mudugudu wa Ruhamagariro, Akagari ka Gafunzo, Umurenge wa Mwendo, Akarere ka Ruhango, mu masaha y’umugoroba.

Ubushinjacyaha bwagaragarije umucamanza ko kuri iyo tariki Murwanashyaka yahuriye n’umugore we mu gasantere ka Kajevuba, aramushuka ngo bajyane mu rugo kumuha amafaranga yo guhahira umwana imyenda, barajyana ndetse banagirana ibihe byiza kuko banakoranye imibonano mpuzabitsina.

Ubushinjacyaha bugaragaza ko Murwanashyaka yashutse umugore we amubeshya ko amuha amafaranga, ariko ari ukugira ngo ajye kumwica dore ko bari bamaze amezi atandatu batabana kuko uwo mugore yari yarahisemo guhunga umugabo kuko yahoraga amuhohotera.

Ahawe umwanya ngo agire icyo avuga ku birego by’Ubushinjancyaha, Murwanshyaka yagaragarije urukiko ko yasabye umugore we bari banasangiye ko aza koko akajya kumuha amafaranga ibihumbi bitanu mu rugo.

Yavuze ko amaze kumuha ayo bitanu yagiye mu rutoki gushakayo icyo ateka, akabona umugore we atambutse asa n’utaha agakoma agatima kuri ya mafaranga bituma azamuka vuba ajya kumuhagarika, bageze mu nzu arayashaka arayabura.

Ubwo ngo yamusabye kumwereka aho yayahishe araceceka, batangira gutongana ari nako bamanuka bamurika mu rutoki kugeza aho yatemaga igitoki, ari naho ngo yagiriye umujinya akamutema kuko yari yananyoye inzoga nyinshi y’urwagwa rw’ibitoki.

Murwanashyaka asobanura ko yari yagurishije ibishyimbo na soya ashaka kugura ingurube ku muturanyi we, kandi yariho amuhamagara ngo amwishyure, bakaba bari bemeranyijwe ko amwishyura ibihumbi 130frw ari na yo yasanze umugore yatwaye.

Abaturage benshi bari baje kumva urubanza
Abaturage benshi bari baje kumva urubanza

Urukiko rwasabye Ubushinjacyaha kugaragaza ibimenyetso simusiga bushingiraho buhamya ibyaha Murwanashyaka maze bushingira ku iperereza ryabwo, aho bwagaragaje ko, Murwanashyaka ngo nyuma yo kwica Yankurije yahise atoroka.

Bwanashingiye kandi ku batangabumya bagaragaza ko n’ubundi urugo rwa Murwanashyaka na nyakwigendera rwahoragamo amakimbirane, kugeza ubwo Yankurije umugore wa Murwanshyaka ahisemo kujya iwabo akaba yari amazeyo amezi atandatu.

Ubushinjacyaha kandi bushingiye kuri raporo ya muganga, bwemeza ko Yankurije yishwe atemaguwe bikomeye agapfa urw’agashinyaguro, bigaragara ko gutemagurwa cyane byemeza umugambi wo kwica.

Bushingira kandi ku iperereza ry’Ubugenzacyaha aho bwagaragaje ko Yankurije yari yatemaguwe cyane afite ibikomere ahantu hatandukanye, ari byo byabaye intandaro y’urwo rupfu.

Inzego z'umutekano n'ubuyobozi na bo bari bahari
Inzego z’umutekano n’ubuyobozi na bo bari bahari

Hari kandi amafoto Ubushinjacyaha buheraho bugaragaza ko nyakwigendera yishwe nabi acagaguwe umubiri wose, nk’uko bigaragara ku murambo we bivuze ko Murwanashyaka yari yamaramaje kwica umugore we amubabaje, bikaba bivuze icyaha cy’ubugome ku cyaha cy’ubwicanyi yakoreye umugore we.

Ahawe umwanya ngo asobanure icyamuteye gutema umugore we akamwica, Murwanashyaka avuga ko umugore we bahuriye ku gasantere ka Kajevuba bakemeranya ko ajya kumuha ibihumbi bitanu ku bihumbi 135 yari afite, andi agomba kuyagura ingurube ahitwa Kwa Rubanda Jean Damascene.

Avuga ko bageze mu rugo akamuha ayo bitanu, yagiye gutema igitoki ngo abone icyo ararira, abona umugore we ashaka gutaha, aramuhamagara kuko ngo yari akomanzwe n’uko umugore yaba atwaye ya mafaranga yakaguzwe ingurube.

Avuga ko umugore we yamubwiye ko ayo mafaranga azatunga umwana, ariko yanayamwaka akayamwima, aho bageze mu rutoki kubera umujinya, akamutemesha wa muhoro yari yagiye gucisha igitoki, kubera umujinya no kuba yari yanyweye inzoga.

Umucamanza yabajije icyateye Murwanashyaka gutemagura umugore we ku buryo bukabije birenze kumwica ahubwo bivuze kumwica urw’agashinyaguro, Murwanashyaka yasobanuye ko yari yanyweye inzoga y’urwagwa rw’ibitoki ari yo yamuteye kumutemagura atazi ko yapfuye.

Ubwo iburanisha ryari rirangiye
Ubwo iburanisha ryari rirangiye

Umushinjacyaha yavuze ko imyiregurire ya Murwanashyaka nta gaciro ifite, kuko ayo mafaranga avuga atayasanganye umugore we, nta n’ibimenyetso atanga ku byo yagurishije nk’uko abivuga, kandi ko Murwanashyaka azi uburemere bw’icyaha yakoze, kuko atari ubwa mbere yari afunzwe kuko yigeze gufungirwa gucuruza urumogi agahamwa n’icyaha agafungwa imyaka itanu.

Murwanashyaka asaba imbabazi no kugabanyirizwa igihango kuko icyaha atakigambiriye nk’uko Umushinjacyaha abigaragaza. Ngo iyo abigambirira ntibyari kumusaba kujya kwicira umugore we mu rutoki yari kubisoreza mu nzu.

Ubushinjacyaha buvuga ko impamvu Murwashyaka atanga zo kugabanyirizwa ibihano nta shingiro zifite kuko ngo n’ubwo avuga ko ataruhije ubutabera, adakwiye kugabanyirizwa ibihano kuko n’ubundi ibimenyetso byabwo byigaragazaga.

Urubanza Murwanashyaka yaburanye yemera ko yishe umugore we ariko agahakana ko atari yabigambiriye kuko yari yasinze, ruzasomwa ku wa 21 Ukwakira 2022 saa yine za mu gitondo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ubundi abantu nkabo nabo baricwa

Faustin yanditse ku itariki ya: 3-10-2022  →  Musubize

Uyu mugabo yarakosheje cyane.
Ntambabazi akwiye. Gufungwa Burundu birakwiye nubwo atagoye ubutabera ariko nubundi ntakwihishira Yar’afite.

Theophile TUYIZERE yanditse ku itariki ya: 2-10-2022  →  Musubize

Nukuri abantu nkabo rwose baba bakwiye guhanwa bikomeye cyane kandi bikanabera isomo abandi bose bafite ibitekerezo byo guhemuka

Tonze yanditse ku itariki ya: 2-10-2022  →  Musubize

Birakwiye ko abantu nkabo babakura muri sosiyete maze umutekano ukaranba twubaka urwanda twifuza nyakwigendera Imana imwakire mubayo

Narcisse yanditse ku itariki ya: 30-09-2022  →  Musubize

Ok ndabashimiye kubitekerezo muduha

Ndahayo jean Pierre yanditse ku itariki ya: 1-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka