Eveque Mutabaruka yagizwe Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri Banki ya Kigali

Banki ya Kigali (BK Plc) yatangaje ko Eveque Mutabaruka yagizwe Umuyobozi mukuru ushinzwe itumanaho akaba yitezweho gushyira mu bikorwa ingamba n’imishinga y’udushya bitanga serivisi zinoze ku bakiriya.

Nk’uko biri mu itangazo rya Banki ya Kigali; Eveque Mutabaruka ashinzwe guteza imbere intego z’ikoranabuhanga, guhanga udushya no gutanga ku bakiriya serivisi zifite ubuziranenge bwo ku rwego ruhanitse hamwe no gucunga umutekano w’amakuru.

Eveque Mutabaruka
Eveque Mutabaruka

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi yakiriye Eveque Mutabaruka mu muryango w’Abakozi b’iyi banki, avuga ko ategerejweho kubaka uburyo bwo guhanga udushya na serivisi z’ikoranabuhanga rigezweho ritanga ibisubizo ku bakiriya.

Dr Karusisi ati "Twishimiye kuba twagize Eveque Mutabaruka Umuyobozi ushinzwe itumanaho. Inshingano ze ni intambwe ikomeye kuri twe nk’Ikigo cy’imari gikeneye gutanga ibicuruzwa na serivisi bishingiye ku ikoranabuhanga rigezweho."

Eveque Mutabaruka afite uburambe bw’imyaka irenga 10 mu itumanaho n’ikoranabuhanga aho yakoze mu bigo by’Imari bitandukanye, birimo BBS ya Botswana, Banki ya Kigali na KCB byo mu Rwanda.

Mutabaruka afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Master’s Degree) mu ikoranabuhanga yakuye muri Kaminuza ya Jomo Kenyatta University of Agriculture and Technology.

Akomeje no gushaka indi mpamyabumenyi mu bucuruzi n’imitegekere( Master’s Degree in Business and Administration) muri Kaminuza yitwa University of People muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Mutabaruka asanzwe afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri (Bachelor’s Degree) mu bijyanye n’ubumenyi bwa mudasobwa yakuye muri Kaminuza y’i Ngozi mu Burundi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka