Ruhango: Aborozi barasabwa kutagurisha inyana zivuka ku nka zatewe intanga

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango burasaba aborozi kwirinda kugurisha inyana zivuga ku nka zatewe intanga, kuko baba bagurishije inka zifite imbaraga kandi zat=ri kuzatanga icyoror cyiza ku bifuza ubworozi bugezweho.

Inyana zivuka ku nka zatewe intanga ni zo zitezweho gutanga umukamo
Inyana zivuka ku nka zatewe intanga ni zo zitezweho gutanga umukamo

Bivuzwe mu gihe aborozi bavuga ko bifuza guhabwa intanga zitanga inyana, mu rwego rwo kongera inka zitanga umukamo no korora kijyambere, k’uko babyize mu mahugurwa bamazemo imyaka itanu biga kongera umukamo no kwita ku buzima bw’inka.

Abafashamyumvire mu bworozi bakurikiranye amasomo yo kongera umukamo no kwita ku nka mu karere ka Ruhango, bavuga ko nyuma yo gusobanukirwa n’ibikenerwa n’inka zikamwa bagiye gufasha aborozi kongera umukamo.

Abo bafashamyumvire bavuga ko basobanuriwe, ibyo inka zinekera ngo zikamwe neza birimo kuzigaburira ibyo kurya byujuje intungamubiri, kuzishakira imiti no kuzuhira kimwe no kwita ku buzima bwazo kuko hari uburwayi batajyaga basobanukirwa.

Ndagijimana Elie avuga ko yari umworozi uciriritse, kubera ubumenyi bwa giturage bwo kumenya ko inka itungwa n’urubingo, wayihindurira ukayiha imitumba, ariko ngo ibyo byose ntacyo biyimarira.

Agira ati, “Tukimara kubona ubwatsi burimo ibinyamisogwe bitera imbaraga inka ikazamura umukamo, hari aborozi bavuye kuri litiro ebyiri z’amata ariko akaba ageze kuri 20, n’abandi barazamuye ariko niwe uri hejuru, twamaze gukora amastinda yo guhurizamo ubuenyi n’abaturage bakazamura umukamo”.

Cyakora yifuza ko kugira ngo haboneke umukamo uhagije, bakeneye guhabwa intanga z’inka z’inyana kuko iyo havutse ibimasa gusa, umusaruro w’amata ugabanuka.

Agira ati, “Turifuza ko badushakira inka intanga z’inka zitanga inyana kugira ngo twingere umukamo, izo nyana twazorora zikaduha icyoror cyiza kandi tukabona amata kuko ni zo zibyara”.

Bize uko bakora isuku y'inka ngo birinde kurwaza ifumbi
Bize uko bakora isuku y’inka ngo birinde kurwaza ifumbi

Uhagarariye umushinga (RDDP) wita ku bworozi mu karere ka Ruhango, Mukakimenyi Giselle avuga ko bamaze guhugura abantu basaga 40, bakaba bakiri bake ugereranyije n’utugari 59 tugize akarere ka Ruhango, ariko hakaba hazakomeza kubongera kugira ngo bagere nibura kuri buri mudugudu haboneka umufashamyumvire umwe.

Avuga ko abahuguwe bagiye kuba hafi y’aborozi cyane binyuze mu matsinda agizwe n’abantu hagati ya 25-30, batuye mu mudugudu kugira ngo basangire ubumenyi mu kwita ku buzima bw’inka harimo no kurwanya uburwayi.

Agira ati, “Byagaragaye y’uko ibitera umukamo muke inka zitarya neza, abenshi baziko inka zirya urubingo gusa, twabigishije amoko y’ibinyamisogwe bongera kuri rwa rubingo harimo nka mukuna, desimidiyumu, raburabu, kariyandara na Lesena kandi izo mbuto twazihaye abo bahuguwe bazazisangirira muri ayo matsinda”.

Ku kijyanye n’abasaba ko bahabwa intanga z’inka zitanga inyana, umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Rusiribana JMV, avuga ko aborozi bagirwa inama yo kutagurisha inyana kuko byagaragaye ku isoko ry’inka mu Ruhango hagurishirizwa inyana nyinshi.

Agira ati, “Inka z’inyana zikomoka ku nka zatewe intanga burya ziba ari icyororo cyiza kuko zikomoka ku nka zikuze, iyo rero bagurishije inyana baba bagurishije inka nyinshi zifite imbaraga zavutse ku ntanga zizewe, kandi zizabyara zigatanga umukamo turabasaba korora inyana bakajya bagurisha za nyina”.

Rusiribana yongeraho ko bazahuza aborozi n’abaveterineri bakagezwaho izo ntanga kuko abesnhi bangaga kuzigura bavuga ko zihenda, ariko guteza intanga bikaba byaraganutse ku ntanga zitanga inyana zikaba zigura ibihumbi bitanu 5.000frw.

Bize ko kugaburira inka urubingo gusa atari byiza ahubwo zivangirwa n'ibinyamisogwe
Bize ko kugaburira inka urubingo gusa atari byiza ahubwo zivangirwa n’ibinyamisogwe

Hagenimana Jerome wo mu murenge wa Kinihira wize ubufashamyumvire mu nka zitanga umukamo, avuga ko yari asanzwe azi ko inka zirira ku gasozi, nyamara ngo inka zibaho mu rwuri, mu kiraro no mu murima usanzwe.

Avuga ko kororera mu biraro ari byo byiza kuko inka yaririrye mu kiraro yongera umukamo, kuko ihabwa ubwatsi butandukanye, mu gihe inka yarishije ku mu gisambu iba hari ibyo yabuze, kandi hakaba n’ubwatsi butakijyanye n’igihe cyangwa buwatera inka uburwayi.

Agira ati, “Hari indwara zajyaga zifata inka nk’ikibagarira, twize ko kurinda inka ikibagarira bisaba gufuhera kabiri mu cyumweru, bikayifasha kutarwara ikibagarira kuko giterwa n’uburondwe, mu gihe abantu bari bazi ko iterwa n’amata menshi n’izuba”.

Avuga kandi ko ishuri ry’aborozi mu kiraro, bize ko abantu barwazaga ifumbi batazi ikiyitera nyamara burya ngo ikomoka ku mwanda, bikaga bisaba gusa kugira isuku y’inka mu kiraro, ubu bakaba nta mbogamizi bagifite.

Abafashamyumvire mu bworozi bitezweho kuzamura umukamo
Abafashamyumvire mu bworozi bitezweho kuzamura umukamo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka