Abasirikare bamwe bazamuwe mu ntera bahabwa n’inshingano nshya
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) yazamuye mu ntera bamwe mu basirikare bari ku ipeti rya Lieutenant Colonel bashyirwa ku ipeti rya Colonel bahabwa n’inshingano.

Abazamuwe mu ntera barimo Colonel Emmanuel Ruzindana washinzwe ubuhahirane mu byagisirikare mu gihugu cya Uganda na Colonel Frank Bakunzi washinzwe ubuhahirane mu bya gisirikare muri Ambasade ya Misiri.
Hari abasirikare bahawe inshingano nshya barimo Brig Gen John Baptist Ngiruwonsanga wagizwe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kubungabunga Amahoro.
Lt Col Claudien Bizimungu yahawe kungiriza umuyobozi w’urwego rushinzwe ibikorwa remezo mu ngabo z’igihugu, Lt Col Innocent Kayisire agirwa umuyobozi ushinzwe ibikoresho bya Horizon, Lt Col Jean Paul Munana yagizwe umuyobozi w’ishami rishinzwe ibikorwa by’urugamba, naho Lt Col Faustin Mafura agirwa umuyobozi wungirije w’Ishami rishinzwe ibikorwa by’urugamba.
Itangazo rya RDF rivuga kuri izi mpinduka:

Ohereza igitekerezo
|
Congretilation kuri lt col,mafura faustin arabikwiye natwe abatufanyi be i jabana turabyemeza