Cabo Delgado: Ingabo na Polisi batanga n’ubuvuzi nyuma y’umutekano
Abaturage bo mu gace kitwa Olumbi muri Palma mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, barashima Ingabo na Polisi by’u Rwanda babafasha kugira ubuzima bwiza hejuru yo kubacungira umutekano.

Umunyamakuru wa Kigali Today yasuye aka gace asanga abaganga bo mu ngabo na Polisi by’u Rwanda barimo gutanga ubuvuzi kuri aba baturage.


Ni gahunda imenyerewe ku ngabo na Polisi by’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku isi, aho begera abaturage babasanze aho batuye, bakabaha serivise z’ubuvuzi ku buntu. Aba baturage bahabwa serivisi z’ubuvuzi bw’ibanze zirimo iz’amaso, amenyo, uruhu n’izindi zitandukanye.
Reba ibindi muri iyi video:
Video: Richard Kwizera/Kigali Today
Amafoto: Olivier Mugwiza/The New Times
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|