Amerika: Abagera kuri 21 bahitanywe n’inkubi y’umuyaga idasanzwe

Kuri uyu wa 30 Nzeri 2022, inkubi y’umuyaga udasnzwe wiswe ‘Ian’, yahitanye abagera kuri 21 muri Leta ya Floride muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amashusho yerekanywe ku mbuga nkoranyambaga agaraza imihanda yahindutse nka za ruhurura z’amazi y’imyuzure, n’amato manini yazanywe n’amazi akayatera i musozi, n’inzu zasenyutse.

Perezida Joe Biden Ubwo yasuraga Ikigo gishinzwe kurwanya ibiza aho muri Amerika (La Fema) yagize ati "Iyi ishobora kuba ari yo nkubi y’umuyaga yishe abantu benshi mu mateka ya Floride. Imibare ntiramenyekana neza, hari amakuru twakiriye y’abantu bapfuye ariko ishobora guhinduka ".

Aganira n’abanyamakuru ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 29 Nzeri 2022, Guverineri wa Floride Ron DeSantis, yavuze ko biteze kubona umubare munini w’abahitanywe n’iyo nkubi y’umuyaga.

Umuyobozi w’ahitwa i Charlotte, mu Burengerazuba bwa Floride, yabwiye Ikinyamakuru ‘CNN’ ko “hari abantu nibura umunani cyangwa icyenda bapfuye” ariko ntiyagira ibindi bisobanuro atanga.

Abandi bayobozi ba za ‘comtés’ zitandukanye nabo bagiye batangaza abapfuye aho bayoboye harimo n’umusaza w’imyaka 72, wishwe n’iyo nkubi y’umuyaga ubwo yari asohotse agiye kuvana amazi muri ‘piscine’ ye.

Hari kandi ibikorwa byo gushakisha abimukira 18 bari mu bwato bwaburiwe irengero mu gihe abagera ku icyenda (9) muri bo batabawe.

Umuturage witwa Ronnie Sutton, utarashobora kugera iwe ahitwa i Lona, kuva inkubi y’umuyaga yatangira, yavuze ko akeka ko iwe hasenyutse hose.

Yagize ati " Ni ibintu bikomeye cyane. Ndicuza, kuko gutura ku nkombe z’amazi (la mer), hari ubwo bikugaruka”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka