Burkina Faso: Abasirikare 11 baguye mu gico cy’abiyahuzi

Nibura abasirikare 11 bapfuye baguye mu gico cyatezwe imodoka zari zitwaye ibiribwa, aho bikekwa ko zatezwe n’inyeshyamba zo mu mutwe ushingiye ku idini ya Kiyisilamu aho muri Burkina Faso. Gusa ngo imbare y’abaguye muri icyo gitero ishobora gukomeza kwiyongera, naho abasivili baburiwe irengero bo ngo barabarirwa muri 50.

Mu itangazo ryasohowe n’umuvugizi wa Guverinoma ya Burkina Faso, Lionel Bilgo yagize ati “Imodoka zari zitwaye ibiribwa zerekeza mu Mujyi wa Djibo zagabweho igetero n’inyeshyamba. Umubare w’abasirikare bahise bapfa ni 11, imirambo yabo yahise iboneka, mu gihe abakomeretse ari 28. Hari kandi abasivili 50 baburiwe irengero, ibikorwa byo kubashakisha bikaba bigikomeje”.

Nk’uko byatangajwe n’Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP), imibare y’abaguye muri icyo gitero ishobora kwiyongera bitewe n’uko amashusho yafatiwe aho cyabereye, agaragaza imodoka zose zatwitswe, yaba izari zitwaye abantu ndetse n’izari zitwaye ibiribwa .

Izo modoka zitwaye ibiribwa zaguye mu gico ahitwa i Gaskindé, mu Ntara ya Soum, nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Guverinoma y’icyo gihugu, M. Bilgo, “Icyo gitero cyanangije ibintu byinshi”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka