Asaga miliyari 300Frw agiye gushorwa mu buhinzi

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), iratangaza ko igiye gushora Amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 300 mu bikorwa bitandukanye by’ubuhinzi hagamijwe kongera umusaruro.

Minisiteri w'Ubuhinzi n'Ubworozi Dr. Geraldine Mukeshimana
Minisiteri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Geraldine Mukeshimana

Kuba ubuhinzi ari ikintu gifatiye abatari bacye runini, kandi kikaba gisaba amafaranga menshi hamwe n’ishoramari rifite imbaraga, bituma Leta y’u Rwanda ibinyujije muri MINAGRI, ishaka uko abari mu buhinzi bakomeza kwaguka bagatera imbere bityo bakongera umusaruro.

Ni muri urwo rwego Leta y’u Rwanda yasabye inguzanyo ikanahabwa na Banki y’Isi igera ku Madolari y’Amerika miliyoni 300, azakoreshwa mu gukemura ibibazo bikigaragara mu buhinzi, birimo kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi, kugira ngo ababukora bashobore kwiteza imbere mu buryo bwagutse kandi bwihuse.

Ni gahunda izashyirwamo miliyari zisaga 210 z’Amafaranga y’u Rwanda, azifashishwa mu bikorwa birimo kongera umusaruro, ubushakashatsi ndetse no kuhira imyaka.

Hari kandi arenga miliyari 50Frw azajyanwa mu bigo by’imari kugira ngo azafashe abahinzi guhabwa inguzanyo, bakagabanyirizwa inyungu ugereranyije n’inguzanyo bari basanzwe bahabwa kuko amafaranga y’umushinga azunguka 8%, aho umukiriya azajya abugana n’ikigo cy’imari ubundi agahabwa inguzanyo ku buryo igiteranyo cy’inyungu kizaba giciriritse ugereranyije n’iyari isanzwe itangwa ingana na 17% na 24%.

N’ubwo hari haratangijwe gahunda y’ubwishingizi mu buhinzi n’ubworozi, ariko ntabwo imibare y’abitabira iyi gahunda ntabwo iragera ku rwego rushimishije, kubera ko ingengo y’imari yashyirwagamo itari ihagije, ari nayo mpamvu hateganyijwe amafaranga arenga miliyari 20 azashyirwa muri iyi gahunda, mu rwego rwo kuyunganira kugira ngo ibe gahunda yagutse.

Kubera ko urubyiruko n’abagore bakeneye koroherezwa mu ishoramari ry’ubuhinzi, MINAGRI yashyizeho igice kizajya gitanga hafi 70% by’igishoro urubyiruko cyangwa se umugore ukora akazi mu ruhererekane rw’ubuhinzi n’ubworozi kubona, ubwo bufasha.

Minisiteri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Geraldine Mukeshimana, avuga ko kuba uyu mushinga utangijwe ari ikintu cyiza.

Ati “Uko tugenda dusohoka mu kibazo cya Covid-19, uko intambara y’u Burusiyana muri Ukraine igenda ikomera, bituma inyongeramusaruro ku isoko mpuzamahanga zigenda zigabanuka, uko zigabanuka bizamura ibiciro cyane, zikatugeraho zihenze. Niyo mpamvu mubona y’uko abahinzi bagumya bavuga ko ifumbire ihenze”.

Akomeza agira ati “Ibi rero biraza kudufasha kuko byibuza byatuma n’uruhare rwabo, babasha kubona aho bakura inguzanyo zabafasha kugira ngo buzuzanye na nkunganire Leta iba yabahaye, babashe gushora imari twese tugamije kongera umusaruro”.

Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda Roland Pryce, avuga ko kuba u Rwanda rufite intego nziza ari imwe mu mpamvu zatumye baruha ayo mafaranga.

Ati “U Rwanda ruri mu bihugu bifite intego nziza yo guhaza abaturage barwo, kandi tugomba kubibafashamo”.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’abahinzi n’abarozi mu Rwanda (Imbaraga), Joseph Gafaranga, avuga ko inyungu y’amafaranga 24% batangaga muri SACCO na 18% mu zindi Banki z’ubucuruzi, yari menshi ku buryo yatumaga abahinzi batunguka.

Ati “Ntabwo bunguka kubera ko twereza rimwe, nyuma wajya kubara ugasanga igiciro baguhaye ku isoko kuko ibiciro bishyirwaho n’isoko, ugasanga kiri munsi y’uko washoye. Ubucuruzi rero nibujyamo gahunda, abahinzi bakumvikana n’abacuruzi, hakaba habonetse n’ibikorwa remezo nk’uko muri uriya mushinga bimeze bizatuma icyo giciro twumvikanyeho cyungura umuhinzi, wakongeraho ko inyungu igiye kujya ku 8% aho kuba 24%, ibyo bizatuma umuhinzi mu dufaranga duke azaba yungutse, azasagura utwo kwikenura”.

N’ubwo uyu mushinga uzakorerwa mu gihugu hose, ariko uzibanda cyane mu turere twa Bugesera, Gatsibo, Gasabo, Gicumbi, Gisagara, Huye, Kayonza, Kicukiro, Kirehe, Muhanga, Nyanza, Nyagatare, Nyamasheke, Nyaruguru, Ruhango na Rusizi.

Biteganyijwe ko hazuhirwa hegitari 17,673, mu gihe abaturage bo mu ngo 235,977 aribo bazabona akazi binyuze mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nonese mwatubwira igihe uyu mushinga uzatangirira ngo tutazacikwa Naya mahirwe

Alias yanditse ku itariki ya: 25-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka