Sudani y’Epfo: 2/3 by’abaturage bashobora kwibasirwa n’inzara mu 2023 - UN

Abaturage bagera kuri Miliyoni 7.8 bo muri Sudani y’Epfo, ni ukuvuga bibiri bya gatatu byabo (2/3), bashobora kuzahura n’ikibazo cy’inzara ikomeye cyane, hagati y’ukwezi kwa Mata na Nyakanga 2023, bitewe n’imyuzure, amapfa ndetse n’intambara nk’uko byatangajwe n’Umuryango w’Abibumbye (UN).

Ibura ry’ibiribwa rikomeza kugenda ryiyongera kurusha no mu gihe cy’intambara mu 2013 na 2016, nk’uko byatangajwe n’amashami atandukanye y’Umuryango w’Abibumbye, harimo FAO, UNICEF ndetse na PAM.

Mu itangazo ryasohowe n’ayo mashami ahuriye hamwe, rigira riti “Kugabanuka kw’ibiribwa n’imirire mibi ikomeza kwiyongera, biterwa n’uruhurirane rw’ibintu bitandukanye birimo intambara, ubukungu buhagaze nabi, imihindagurikire y’ikirere ndetse n’ibiciro by’ibiribwa na lisansi byazamutse ku buryo bukabije”.

Izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ngo ahanini ryanatewe n’intambara y’u Burusiya na Ukraine, kuko Ukraine yari mu bihugu bya mbere byohereza ibinyampeke hirya no hino ku Isi, ibyo bituma imiryango y’abagira neza itangira kubura ingengo y’imari ikoresha mu bikorwa byayo, kuko abenshi batangaga inkunga, amaso bayerekeje kuri iyo ntambara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka