Amajyepfo: Abahinzi bishimiye guhabwa ifumbire yo kubagaza batayiguze

Abaturage bo mu Ntara y’Amajyepfo bibumbiye mu makoperative atandukanye ahinga ku butaka buhuje, baratangaza ko bishimiye guhabwa ifumbire y’ubuntu yo kubagaza ibigori n’indi myaka, mu rwego rwo kongera umusaruro.

Minisitiri Mukeshimana mu muganda n'abahinzi ba COAMALEKA muri Kamonyi
Minisitiri Mukeshimana mu muganda n’abahinzi ba COAMALEKA muri Kamonyi

Iyo fumbire yiganjemo iya DAP na Urea zitangwa ku buntu na Leta, mu rwego rwo gufasha abahinzi kuzamura umusaruro aho bishoboka nyuma y’uko bigaragaye ko henshi mu Gihugu, hibasiwe n’izuba ryinshi ku buryo hari n’aho umusaruro uzabura.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Geraldine Mukeshimana, avuga ko ibice byose by’Igihugu imvura yabaye nkeya, ariko hari aho imyaka imeze neza nko mu misozi miremire, aho hakaba hadateye impungenge.

Avuga ko ahari imyaka imeze neza nk’ibigori, byabaye ngombwa ko abahinzi begerwa ngo bahabwe ifumbire mvaruganda ya DAP na Urea zo kubagaza, kugira ngo umusaruro wabo uzabe ari mwiza hatazabaho ibura ry’ibiribwa.

Agira ati “Ntabwo twari kurebera ngo niba izuba ryacanye tujye mu nzu turyame dutegereje kwicwa n’inzara, imvura izagwa ariko ni ngombwa kuba duteguye iki gikorwa, ahari amazi Leta ikunganira abaturage bakabona ifumbire ihagije yo kubagaza, aho yamaze kugera mugomba kuyitera ikarangira mufatanyije n’izindi nzego”.

Manzi François wo mu Murenge wa Rukoma mu Karere ka Kamonyi uhinga mu gishanga cya Gikoro, avuga ko muri Koperative COAMALEKA biyemeje kubyaza umusaruro ifumbire bahawe bakagera ku musaruro ushimishije.

Umuyobozi wa koperative y’abahinzi b’imboga n’ibigori ba Kamonyi, Niyonteze Jean Pierre, avuga ko bari bateye ibigori bakoresheje DAP kuri 60%, bakaba bamaze kunganirwaho 40%, mu gihe ifumbire ya Urea yo bayihawe bunganiwe 100%.

Agira ati “Natwe ntabwo tuzabatenguha tuzakomeza kuzamura umusaruro, hari aho mutuvanye n’aho mutugejeje, tubashimiye kuri iyi fumbire mwaduhaye, ku bufatanye bwanyu tubashimiye tubivanye ku mutima natwe ntituzabatenguha, kugira ngo umusaruro urusheho kuba mwinshi”.

Mu Karere ka Ruhango ahabereye igikorwa cyo kuvomera no gutera ifumbire, ahahinze ibigori mu gishanga cya Rwinkeke mu Kirima, abahinzi bavuga ko bahawe ifumbire ku buntu bakaba nabo bizeye kuzamura umusaruro.

Ingabo zafashije kurwanya nkongwa mu bigori
Ingabo zafashije kurwanya nkongwa mu bigori

Nkerabigwi Edouard uyobora Koperative IAMU ikorere mu Kagari ka Musamo mu Murenge wa Ruhango, avuga ko bahawe imashini yo kuvomerera kandi bagahabwa na Urea yo kubagaza kuko bari batarayishyiraho kubera izuba ryinshi.

Agira ati “Ubu dukomeje igikorwa cyo kuvomera kugira ngo ifumbire ikore akazi kayo, twari twateresheje DAP, ubu tumaze gushyiraho Urea, ni ibyishimo kuri koperative no ku baturage kuko iriya fumbire baduhaye irahenze. Ubushinze twari twayiguze hafi 800Frw ku kilo, iyi nkunga twayishimiye cyane”.

Asaba abayobozi kujya bakomeza gukurikanira hafi abahinzi, cyane cyane iyo hari ibihe bibi nabo bagakomeza umurimo batiganda.

Minisitiri Mukeshimana avuga ko ahari guhingwa ibirayi mu misozi miremire naho amafumbire yagabanyijwe ibiciro kuri nkunganire hafi 200Frw, ariko byose bigakorwa ku baturage bahinga ku butaka buhuje agasaba abantu bose kwitabira guhuza ubutaka, kugira ngo badacikanwa n’amahirwe yo kunganirwa.

Agira ati “Ntabwo twasanga buri muturage wese aho ahinga ngo tumwunganire, ariko abishyize hamwe bahinga hejuru ya hegitari eshanu bahuje ubutaka turabunganira, turasaba abahinzi guhuza ubutaka kugira ngo ubwo bwunganizi babubonere ahafi kuko hatangwa n’inama ku bahinzi bari hamwe.

Abahuje ubutaka ku gihingwa cy'ibirayi nabo barahabwa ifumbire yo kubagaza ku buntu
Abahuje ubutaka ku gihingwa cy’ibirayi nabo barahabwa ifumbire yo kubagaza ku buntu

Imvura y’umuhindo yabaye nke hirya no hino mu Gihugu, ariko Minisiteri y’Ubuhinzi iri gukurikiranira hafi amakuru y’abahinzi bagahabwa imiganda, bagafashwa guhabwa imashini zivomera kugira ngo ahakiri umusaruro ubungabungwe uzazibe icyuho cy’ahibasiwe n’izuba ryinshi.

Avuga ko kubera ko ifumbire yahenze kandi n’ibindi bintu bigahenda, Leta yatekereje ko umuhinzi ashobora kugorwa n’igiciro, ari yo mpamvu batekereje kunganira ahari amazi kuko imusozi hatazaboneka umusaruro uhagije.

Abahinzi bo muri Koperative IAMU mu Karere ka Ruhango bahawe imashini yo kuhiza
Abahinzi bo muri Koperative IAMU mu Karere ka Ruhango bahawe imashini yo kuhiza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka