Menya akamaro ko kurira

Burya kurira ngo bifite akamaro kanini ku buzima bw’umuntu n’ubwo mu muco nyarwanda ngo nta mugabo urira, ndetse bakanavuga ko amarira y’umugabo atemba ajya mu nda.

Ni mu gihe abamaze gusobanukirwa n’akamaro kabyo, hatabayeho ivangura ryaba irishingiye ku myaka cyangwa ku gitsina, nko mu Buyapani, ubu hasigaye hagezweho ibyo bise “crying clubs”, aho abantu bahurira bakarira, babifashijwemo no kuba bareba amashusho ateye agahinda.

Gusa uko umuntu arira kose cyangwa se gusohora amarira, siko gufitiye akamaro ubuzima kuko nko kuba warizwa no gukata igitunguru cyangwa kurizwa no gutokorwa, si kimwe no kubikora ubabaye.

Dore bimwe mu bigize akamaro ko kurira ku buzima bwa muntu

1. Kurira biruhura mu mutwe

Akenshi iyo ufite intimba cyangwa ikiniga wumva umutwe uremereye, iyo rero ubashije kurira niko ugenda ugabanya uko kuremererwa.

2. Kurira bisukura amaso

Ubushakashatsi bwerekanye ko 95% bya mikorobi zitera uburwayi bw’amaso zicwa no kurira. Uretse ibyo kandi amarira afasha gukesha amaso ndetse akazamo ubuhehere.

3. Kurira birwanya indwara

Iyo umuntu arize amarira atuma umusemburo uzwi nka adrenocorticotropic ugabanyuka. Bizwi ko iyo uyu musemburo ubaye mwinshi byongera ibyago byo kurwara umutima no kwigunga, ndetse n’umubyibuho udasanzwe.

4. Kurira bituma umubiri ukora umusemburo wa endorphins uhagije

Ni imisemburo ikorerwa mu bwonko izizwiho kugabanya uburibwe mu mubiri, kurwanya ubwoba na stress.

5. Kurira byongera imibanire

Iyo umuntu arize kubera mugenzi we, urugero nk’igihe arimo kumusaba imbabazi bitewe n’uko yamuhemukiye cyangwa se ababajwe n’ibyago bya mugenzi we, bigaragaza urukundo bafitanye.

6. Kurira bifasha umuntu guhangana n’ibimuhangayikishije

Iyo uumuntu agize agahinda, atewe no kwibuka ibibabaje byamubayeho, ni byiza ko arira kubera ko bituma adaheranwa na byo, bityo bikamurinda indwara y’agahinda gakabije.

Ikitonderwa: N’ubwo kurira bifitiye umubiri akamaro, nanone guhora urira byerekana ko ufite ikibazo wananiwe kwakira, bityo bikaba byiza wegereye abaganga bakagufasha.

Ikindi tutakwirengagiza ni uko hari n’abarira bagira ngo bagaragaze ko barengana, bicuza cyangwa se bari mu kuri nyamara ari ukurira ay’ingona. Ibyo rero ntacyo bimarira ubikora nk’uko igitangazamakuru Umutihealth.com kibisobanura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka