Bagiye gutaha inyubako bahawe mu isezerano rimaze imyaka 5

Itorero Jubilee Revival Assembly ryatangaje ko rigiye gutaha inyubako y’urusengero bahaweho isezerano n’Imana mu myaka itanu ishize.

Itorero rya Pastor Stanly na Julienne Kabanda rigiye gutaha urusengero ryahaweho isezerano mu myaka 5 ishize
Itorero rya Pastor Stanly na Julienne Kabanda rigiye gutaha urusengero ryahaweho isezerano mu myaka 5 ishize

Byatangarijwe mu kiganiro n’abanyamakuru iryo torero ryateguye, cyagarukaga ku giterane cy’ivugabutumwa ryateguye, kizamara iminsi ine.

Icyo giterane kizahuriramo abakozi b’Imana barimo Pastor Richard Pillah n’abaramyi batandukanye bazwi mu Rwanda nka James & Daniella, Ben & Chance, Rene & Tracy.

Iki giterane giteganyijwe guhera kuwa Gatanu tariki ya 9 kugeza ku wa 12 Ugushyingo 2022.

Biteganyijwe ko muri iki giterane, hazaba umuhango wo gutaha inyubako y’urusengero iherereye i Kanombe mu Murenge wa Nyarugunga, Akagari ka Kamashashi, Umudugudu wa Kibaya ndetse no kwizihiza isabukuru y’imyaka 14 itorero rimaze ritangiye umurimo.

Iki giterane kizajya gitangira saa kumi n’imwe z’umugoroba mu minsi y’imibyizi, naho kuwa Gatandatu tariki ya 12, kizatangira saa cyenda z’amanywa.

Uretse Pastor Richard Pillah uturutse muri Afrika y’Epfo, kizitabirwa n’abaramyi batandukanye barimo amatsinda nka Alarm Ministries, Gisubizo Ministries na Grace Room Worship Team.

Pastor Stanley avuga ko kuba bagiye gutaha urusengero rwabo ari intambwe ikomeye bagezeho, kuko igihe cy’ubukode cyari nk’Ubutayu.

Ati "Ntibyoroshye gusobanura ishusho nyayo twanyuzemo mu bukode kuko twatangiye tutanagira Piyano. Ubu twaguze inzu mberabyombi turayivugurura kandi ni ahantu hagezweho, dore ko twigeze guhabwa isezerano n’Imana ko izaduha urusengero, hagati y’umwaka wa 2016 na 2017".

Umuryango wa Pastor Kabanda Stanley na Pastor Julienne, umaranye imyaka 19, bakaba bavuga ko kugira ngo babe bakiri kumwe nk’umugore n’umugabo nta makimbirane kandi nyamara muri iyi minsi haradutse gatanya, biterwa no kuba mbere yo kubana barabanje kumenya urushako icyo ari cyo, ndetse bagashishikariza n’abandi gufata urushako nk’umushinga ugomba kwitabwaho buri munsi.

Pastor Julienne Kabanda agira ati "Urushako ni umushinga watangijwe n’Imana, iyo urebye ibyo yashyizeho cyangwa biri muri Bibiliya ukabyubahiriza ntimushobora gutandukana kuko mwese muhuriza hamwe.

Gatanya zo ntizishobora gushira ariko nanone buri wese akwiye kumenya inshingano ze agahuriza hamwe n’uwo bari kumwe ni byo bizatuma barambana, ngiryo ibanga".

Itorero Jubilee Revival Assembly riyoborwa n’abashumba Pastor Stanly na Julienne Kabanda, ryatangiye tariki 13 Kanama 2008, rishishikajwe no kugeza ubutumwa bwiza bwa Yubile ku Isi yose "Blowing the trumpet of freedom" (Abalewi 25:8).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka