Perezida Kagame yihanganishije abaturage ba Tanzania
Perezida Paul Kagame yihanganishije abaturage ba Tanzania na Perezida w’iki gihugu Samia Suluhu Hassan ku bw’impanuka y’indege yahitanye abantu 19.
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, yabitangaje mu butumwa yanditse kuri Twitter mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 07 Ugushyingo 2022.
Yagize ati: “Nihanganishije abaturage ba Tanzania na Perezida Samira Suluhu ku bw’ababuriye ubuzima mu mpanuka y’indege. Ibitekerezo byacu biri ku miryango y’ababuze ababo.”
Iyi mpanuka yabaye ku Cyumweru tariki 06 Ugushyingo 2022, aho indege ya sosiyete Precision Air, yaturukaga Dar es Salaam igana Bukoba yaguye mu kiyaga Victoria.
Abantu 19 ni bo byemejwe ko baburiye ubuzima muri iyo mpanuka y’indege aho byatangajwe ko ikirere kibi ari cyo gishobora kuba cyaratumye iyi ndege ikora impanuka.
- Perezida Samia Suluhu wa Tanzania na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame baherutse kuganira ku kunoza umubano n’ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi
Iyi ndege yari itwaye abantu 43 harimo abagenzi 39, abapilote babiri ndetse n’abandi bakozi bakora mu ndege babiri.
Abantu 26 harimo n’abapilote babiri babashije kurokorwa bavanywe mu mazi bahita bajyanwa mu bitaro.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Pole,Imana ibakire mumahoro.