Bifuza ko umusoro ku mafaranga agenewe gutunga umunyeshuri wakurwaho

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bavuga ko muri iki gihe ibiciro ku biribwa byazamutse, kandi amafaranga Leta igenera umunyeshuri arushaho kuba make kuko ahita akurwaho umusoro, bigatuma umunyeshuri adahabwa ibiribwa bingana n’ibyo aba yagenewe, bityo bagasaba ko uwo musoro wakurwaho.

Bifuza ko umusoro ku mafaranga agenewe gutunga umunyeshuri wakurwaho
Bifuza ko umusoro ku mafaranga agenewe gutunga umunyeshuri wakurwaho

Iki ni ikibazo umwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri yanabajije Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wa mwarimu.

Kuri icyo kibazo, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yatangaje ko Guverinoma igiye gusuzuma niba umusoro ukatwa ku amafaranga igenera gutunga umunyeshuri wakurwaho, kugira ngo gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri irusheho kugenda neza.

Yagize ati “Intego ya ‘School Feeding’ ni ukugira ngo abana barye, barye neza kandi bahage. Ntabwo twatuma amafaranga twatanze yaba adahagije ngo tubyemere, ndagira ngo mbabwire ko iki kibazo kizabonerwa umuti”.

Ikindi kibazo ngo ni uko abatsindira amasoko yo kugura ibi biribwa, bagenda barushaho guhenda, ibiribwa bikaba bike.

Naho ikibazo kijyanye no guhaha Minisitiri w’Intebe yagize ati “Leta yemeye ko mushobora guhahira hafi y’amashuri yanyu, murabizi mbere byasabaga ko muvana ibiryo byose i Kigali, ariko ubu mwemerewe guhahira hafi y’amashuri. Ikindi nakongeraho ni uko n’ibindi byose byatuma gahunda ya School feeding igenda neza kurushaho, nka Leta tuzabikora kandi tuzabasubiza bitarenze iki gihembwe cya mbere cy’amashuri”.

Minisitiri w’Intebe kandi yongeye kwihanangiriza abayobozi b’ibigo by’amashuri, batubahiriza amabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi ku mafaranga y’ishuri yagenwe ku bigo byose.

Imwe muri gahunda za Leta zigamije guteza imbere uburezi ni uko abanyeshuri kuva mu mashuri abanza kugeza mu yisumbuye, abanyeshuri bahafatira ifunguro ku manywa. Leta itanga uruhare rwayo kuri buri munyeshuri ariko n’ababyeyi bakagira icyo bishyura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka