Mu Rwanda haje ingurube zirimo izibwagura ibibwana 18 n’izagira ibiro 500

Umworozi w’Ingurube akaba n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’abazorora mu Rwanda, (Rwanda Pig Farmers Association/RPFA), Jean Claude Shirimpumu, atangaza ko ingurube yatumije i Burayi, mu gihugu cy’u Bubiligi, zigiye kuvugurura ubworozi bwazo mu Rwanda kuko zirimo izibwagura nibura ibibwana 18.

Izi zaturutse mu Bubiligi ku wa Kane w'iki cyumweru
Izi zaturutse mu Bubiligi ku wa Kane w’iki cyumweru

Shirimpumu yakiriye ku wa Kane ingurube 15 zavuye mu Bubiligi, zirimo impfizi esheshatu n’inyagazi icyenda z’amoko atatu atanga umusaruro mwinshi, haba mu kubyara ibibwana byinshi cyangwa gukura cyane zikagira inyama nyinshi.

Uyu mworozi avuga ko ubwoko yazanye bw’izitwa Landrece bubwagura ibyana byinshi hagati ya 12-18, mu gihe izo mu bwoko bwa Piètrain na Diroc zitanga inyama nyinshi, kubera igikuriro zigira, kuko ngo hari ikura ikageza ku biro 500.

Ingurube icuka imaze amezi abiri ivutse, ikima/ikimya imaze amezi atandatu cyangwa arindwi, igahaka amezi atatu (iminsi 114), ku buryo ijya kuzuza umwaka yarabwaguye.

Shirimpumu avuga ko icyana cy’ingurube gicutse kigurishwa amafaranga atari munsi y’ibihumbi 50.

Akomeza abara umusaruro izo ngurube zitanga ku mwaka agasanga iyabwaguye nibura ibibwana 24, itanga amafaranga nibura miliyoni imwe n’ibihumbi 200Frw.

Aya mafaranga ahwanye no guhembwa umushahara w’ibihumbi 40 ku kwezi ku ngurube imwe, kandi aho byoroheye korora ingurube y’ubwo bwoko, ngo ni uko irya bike ku munsi bitarengeje ibiro bitatu, ndetse yaba itabonye ibiryo byihariye igahabwa ibindi bibonetse byose ariko biteguranywe isuku.

Ni mu gihe ingurube zisanzweho z’inyarwanda ngo zibwagura ibibwana bike (nka bine kugera ku munani), kandi zikagira ibiro bike bitavamo inyama nyinshi.

Shirimpumu ati "Abaturage bagiye kubona intanga ku bwinshi kuko twahuguye abavuzi benshi b’amatungo (abaveterineri), kandi n’impfizi z’ingurube ziyongereye".

Avuga ko Abanyarwanda bungutse icyororo gishya, baba abashaka ibibwana cyangwa intanga, kandi ngo uwashaka gushora imari muri ubu bworozi nta na rimwe yabura isoko.

Shirimpumu avuga ko Ishyirahamwe ry’Aborozi b’ingurube rigiye gutangira ubukangurambaga mu ngo z’Abanyarwanda, kugira ngo bamenye uburyo bajya bategura inyama z’ingurube.

Ubusanzwe inyama z’ingurube ziribwa n’abajya mu kabari, aho abazigura bazita akabenzi.

Ingurube zirimo kugurwa n’aborozi zije zunganira izigera kuri 21 zatumijwe hanze n’Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), mu mwaka ushize hamwe no muri uyu wa 2022, zikaba zishyirwa mu bice bitandukanye by’Igihugu kugira ngo aborozi babone icyororo hafi.

Shirimpumu ahamya ko izi ngurube zije kuvugurura ubworozi bwazo mu Rwanda
Shirimpumu ahamya ko izi ngurube zije kuvugurura ubworozi bwazo mu Rwanda

Muri Werurwe uyu mwaka, Umuyobozi Mukuru wungirije muri RAB ushinzwe Ubworozi, Dr Solange Uwituze, yavuze ko intanga ziterwa ingurube zigiye kujya zitwarwa n’utudege duto twa ’drones’, mu rwego rwo kugeza ku borozi izifite ireme kandi zihuse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Izi ngirube zije Ari igisubizo Ku borozi ’ibingurube ndetse n’abanyarwanda muri rusange .twifuzaga ko mwaduha adress cg contact twabazaho amakuru kubashaka korora.

Uwimanizanye mediatrice yanditse ku itariki ya: 5-11-2022  →  Musubize

Murakoze cyane
None twabona contact ze gute ngo natwe tubone kurizo ngurube ?

Gabriel yanditse ku itariki ya: 5-11-2022  →  Musubize

Tubashimiye kubwoko bushya mutuzaniye.Nihe twakura icyo cyororo? Contact

John yanditse ku itariki ya: 5-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka