Abahinzi barifuza kongererwa ubumenyi ku ikoreshwa ry’ifumbire

Abahinzi ndetse n’abashakashatsi mu by’ubuhinzi baremeza ko hakenewe ubumenyi buhagije, ku gukoresha ifumbire cyane cyane iy’imborera mu myaka, kuko igira uruhare mu kongera umusaruro w’ubuhinzi.

Basaba guhugurwa mu ikoreshwa ry'ifumbire y'imborera
Basaba guhugurwa mu ikoreshwa ry’ifumbire y’imborera

Nk’uko bishimangirwa n’umuhinzi w’ibigori n’ibirayi, Mukarurinda Elisabeth, wo mu Ntara y’Amajyaruguru, avuga ko hari imbogamizi mu mafumbire aho atabonekera igihe, ariko n’abonetse ugasanga abahinzi batazi kuyakoresha uko bikwiye, cyane cyane imborera.

Ati "Akenshi dukoresha imvaruganda ababishinzwe bakaduha ingero z’uko ikoreshwa, ariko bagatekereza ko umuhinzi azi ingano y’imborera yajya mu murima kandi atabizi, dore ko nta n’ibipimo byerekana uko imborera ikoreshwa, usanga buri wese ayikoresha uko abyumva".

Raporo y’ikigo gikora ubushakashatsi ku buhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RCID), igaragaza ko abahinzi badakoresha ifumbire y’imborera uko bikwiye, kandi nyamara ngo guhinga ukeza bisaba kuvanga ifumbire y’imborera, imvaruganda no gukoresha imiti yica udukoko.

Umuyobozi mukuru w’urugaga rw’abahinzi-borozi mu Rwanda, Imbaraga, Jean Paul Munyakazi, avuga ko urwo rugaga rufasha abahinzi kumenya tekinoloji igezweho mu buhinzi, ndetse akomoza no ku mpamvu yahurije hamwe abafatanyabikorwa mu by’ubuhinzi.

Ati "Twahurije hamwe abafatanyabikorwa mu buhinzi kugira ngo twerekane ikibazo kiburimo, cyane cyane ku gukoresha ifumbire y’imborera. Uko imyaka ishira ubutaka bugenda busaza rero hakenewe ingamba, hashyirweho Politiki y’ubuhinzi. Urugaga Imbaraga dushishikariza abahinzi kwishakamo ibisubizo, aho duhugura abahinzi uburyo bwo gukoresha ifumbire y’imborera cyane ko iva mu myanda tuvana mu ngo zacu".

Abahinzi bifuza gufashwa kumenya ikmikoreshereze y'ifumbire
Abahinzi bifuza gufashwa kumenya ikmikoreshereze y’ifumbire

Umuyobozi wa RCID, Kazungu Jules, avuga ko akurikije ibyavuye mu bushakashatsi Leta ikora byinshi mu gufasha abahinzi ariko ko hakenewe ingamba zihamye zifasha abahinzi kuzamura umusaruro, ishyiraho uburyo bwo kubona ifumbire ihagije kandi ikabonekera igihe.

Ati "Leta ikora byinshi birimo gufasha amakompanyi akora ifumbire y’imborera, gusa ni nkeya hakenewe gushyirwamo imbaraga kugira ngo iboneke ihagije. Banki nazo zikwiye gushyiramo imbaraga mu guha abakora amafumbire inguzanyo kugira ngo nabo babone ihagije".

Kazungu akomeza avuga ko imbaraga Leta yakoresheje mu guhagarika kuzana imbuto ziturutse mu Mahanga, bisobanuye ko imbaraga byashyizwemo zashyirwa no mu kugabanya ifumbire iturutse hanze, ahubwo hagatangwa nkunganire mu ifumbire ikorewe mu Gihugu.

Avuga ko Leta ikwiye gukomeza gufasha abaturage kubona amatungo yororerwa mu ngo, kongera ibiti bivangwa n’imyaka kugira ngo binafashe kurinda ubutaka.

Abahanga mu by’ubuhinzi bavuga ko ifumbire y’imborera ifasha igihingwa kugira ngo gikure neza, igafasha ubutaka kugira ubushobozi bwo guhangana n’imyuzure n’ibindi bishobora kwangiza ubuhinzi, hakongerwamo imvaruganda ariyo mpamvu byombi ari ngombwa mu buhinzi.

Kazungu Jules
Kazungu Jules
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka