Tanzania: Abantu 19 baguye mu mpanuka y’indege

Byamaze kumenyekana ko abantu 19 aribo baguye mu mpanuka y’indege ya Precision Air yo muri Tanzania, yaguye mu kiyaga cya Victoria mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 6 Ugushyingo 2022.

Iyo mpanuka ikimara kuba, bivugwa ko yatewe n’uko ikirere cyari kibi, abagera kuri 26 bararohowe bakiri bazima bajyanwa mu bitaro bya Kagera, nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi wa Polisi waho, Albert Chalamila.

Iyo ndege ifite ibirango PW 494 -5H-PWF, isanzwe ikora ingendo hagati ya Dar es Salaam n’imijyi ya Bukoba na Mwanza, ikaba yari irimo abantu 43 bose hamwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nyagasani abakire mubayo,kandi imiryango yababuze ababo bakomeze kwihangana.Mubuzima BIbaho

Valens yanditse ku itariki ya: 15-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka