Abagore barasabwa gutinyuka bakajya mu myanya y’ubuyobozi bw’amashuri

Mu kiganiro cyatambutse kuri KT Radio tariki 3 Ugushyingo 2022, kivuga ku kubahiriza ihame ry’uburinganire mu bayobozi b’amashuri n’abarimu mu Rwanda, abacyitabiriye bakanguriye bagenzi babo kujya mu myanya y’ubuyobozi, kuko umugore na we ashoboye.

Pauline Mukankwiro
Pauline Mukankwiro

Ni ikiganiro gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation, kikaba cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Kutubahiriza ihame ry’uburinganire mu bayobozi b’amashuri n’abarimu mu Rwanda”.

Pauline Mukankwiro, umwarimu muri G.S Rusisiro mu Karere ka Rwamagana, avuga ko iyo afatiye urugero ku kigo yigishaho, asanga abagore bafite imyanya myiza mu buyobozi bw’ishuri, kuko bo ihame ry’uburinganire mu kigo cyabo barigezeho, aho abo bakorana bagera kuri 70% ari abagore.

Ati “Umuyobozi wacu ushinzwe amasomo ni umudamu, abigisha amasiyansi ni abadamu, mbona twebwe twarabyubahirije cyane.”

Mukankiro avuga ko yize siyansi kuko bavugaga ko nta mugore uyiga ngo ayishobore, we akaba yararangije afite amanota meza kandi ari umukobwa”.

Uwituje Celine ashinzwe amasomo kuri Kigali Christian School, avuga ko mu Rwanda hari intambwe imaze guterwa mu kubahiriza uburinganire mu myanya y’ubuyobozi bw’amashuri, ariko ko mu mashuri yigenga abagore bakiri bake ugereranyije no mu ya Leta.

Uwituje Celine
Uwituje Celine

Impamvu basanga mu mashuri ya Leta hubahirizwa ihame ry’uburinganire mu myanya y’ubuyobozi, ni uko iyo imyanya ijya gutangwa ishyirwa ku mugararagaro abagore bagapiganwa, bakagaragaza ubushobozi bwabo bakajya mu myanya y’ubuyobozi.

Umuhuza Rose, umuyobozi muri TTC Cyanika, avuga ko impamvu abadamu bakiri bake mu bigo byigenga biterwa n’uko gushyira mu myanya y’abayobozi n’abarimu, bikorwa mu buryo butandukanye n’ubwo mu mashuri ya Leta, bigatuma umubare wabo uba muke.

Impamvu zagarutsweho muri iki kiganiro zituma abagore badatinyuka ngo bajye mu buyobozi, bituruka ku gutinya inshingano nyinshi kuko hari n’izo baba basanganywe mu miryango yabo, akumva atakwiyongereraho nizindi.

Pauline Mukankwiro avuga ko impamvu zituma abagore batitabira kujya mu myanya y’ubuybozi, rimwe na rimwe bituruka ku myumvire baba bafite y’uko badashoboye, biturutse mu muco baba barakuriyemo wo kumva ko hari imirimo imwe yaganewe abagabo indi ikagenerwa abagore.

Umuhuza Rose
Umuhuza Rose

Ibi bigenda bikurikirana mu mikurire y’abantu, bigatuma badatinyuka kandi mu by’ukuri bashoboye gukora ibintu byinshi bitandukanye.

Ati “Ndaboneraho no gusaba ko hari ibyahinduka mu muco w’Abanyarwanda, kumva ko hari imirimo igenewe abana b’abahungu n’igenewe abana b’abakobwa, kuko ubu bimaze kugaragaraga ko umugore na we ashoboye”.

Reba ibindi muri iyi Video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka