Barishimira amashyiga arondereza ibicanwa abafasha kuzigama

Bamwe mu baturage bagezweho n’uburyo bwo guteka burondereza ibicanwa, barishimira ko bwabafashije kurengera ibidukikije, ndetse no kwizigamira kubera kugabanya ingano y’ibicanwa bakoreshaga.

Amashyiga atanganwa n'amasafuriya na runonko zishyushya ibiryo
Amashyiga atanganwa n’amasafuriya na runonko zishyushya ibiryo

Ubu buryo bukoreshwa hifashishijwe inkwi, amakara n’ibindi birimo ibikarito, imishishi, hamwe n’ibitiritiri bike cyane, ugereranyije no ku bundi buryo bari basanzwe bakoreshwa, bavuga ko bwabatwarwaga ibitari bicye, bigatuma habaho kwangiza ibidukikije ndetse no gukoresha amafaranga menshi yabigendagaho.

Esperance Uzamukunda wo mu Karere ka Musanze, ni umwe mu bagezweho n’ubwo buryo, avuga ko bwamufashije mu rwego rwo kwizigamira.

Ati “Ubu dutekesha inkwi ziguze make, kuko mbere nakoresha wenda inkwi z’ibihumbi bibiri mu cyumweru, ariko uyu munsi inkwi z’ibihumbi bibiri nzikoresha amezi abiri, ni ukuvuga ngo iminsi irindwi isigaye ingana n’iminsi 60. Ntabwo ibyo mvuga ari amakabyankuru, ahubwo ni agaciro kuri twe nk’abagore”.

Regine Mukamwezi wa Gicumbi ati “Nakoreshaga amafaranga menshi ku bicanwa, kuko nakoreshaga imifuka ibiri y’amakara bingana n’ibihumbi 18, ariko ubu ntabwo njya ndenza 3000 ku kwezi nkoresha iyi mbabura, urumva ko mu buryo bwo kwiteza imbere no kwizigamira byaranyoroheye”.

Iyi ni runonko iterekwamo ibiryo bikimara kubira bigahiramo
Iyi ni runonko iterekwamo ibiryo bikimara kubira bigahiramo

Kugira ngo intego yo gutekesha uburyo burondereza ibicyanwa igerweho, Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Banki y’Amajyambere y’u Rwanda (BRD), yashyizeho amafaranga arenga miliyari 20 ya nkunganire ku bifuza kugura amashyiga arondereza ibicyanwa, ndetse n’akoresha gaz n’amashanyarazi.

Iyi gahunda yatangiye muri 2021 ikazarangira muri 2025, abagera ku bihumbi 500 bunganiwe ku kiguzi cy’ayo mashiga, buri wese azifuza bitewe n’icyiciro abarizwamo, abo mu cyiciro cya mbere bazunganirwa 90% by’ikiguzi cy’ishiga, icya kabiri bunganirwe 70%, abari mu cya gatatu bunganirweho 45% by’ikiguzi cy’ishiga ryose bifuza.

Christine Muhongerwa, umuhuzabikorwa w’umuryango Safer 1 Ltd, umwe mu yikwirakizwa ayo mashyiga mu Rwanda, avuga ko bateganya gukora byibura amashyiga ibihumbi 200 mu myaka ine iri imbere.

Ati “Zije ari igisubizo kugira ngo zifashe kurengera ibidukikije ku rwego rushimishije, turateganya nibura ibihumbi 200 by’imbabura mu myaka ine iri imbere, aho imwe tuyibarira agaciro k’ibihumbi 30, kuko iba igizwe n’icyo twise runonko, gifasha umuturage geteka bitari ku ziko, aho ushyushya gato, ugashyiramo bigahira muri runonko. Habamo n’amasafuriya abiri nayo amufasha”.

Muhongerwa Christine
Muhongerwa Christine

Umukozi mu kigo gishinzwe amashyamba Dr. Ivan Gasangwa, avuga ko ikoreshwa ry’ibicanwa byinshi bigira ingaruka ku bidukikije.

Ati “Abaturage bakoresha ibicyanwa ari amakara cyangwa inkwi, ariko tubonye imbabura nk’izi zigabanya ibicanwa ku rwego rwa 80% cyangwa na 90%, ni igikorwa cy’indashyikirwa, twanakwishimira ko abaturage bazikoresha”.

Mu Rwanda hamaze kwemezwa ubwoko 23 bw’amashinga yujuje ubuziranenge, umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’ubuziranenge (RSB), Raymond Murenzi, agaruka ku bigenderwaho.

Ati “Hari imyuka yemewe n’amabwiriza y’ubuziranenge, hari n’indi irenga ikaba itemewe, ni ukuvuga ngo ese ibati ni irivugwa muri aya mabwiriza y’ubuziranenge, ese ibumba rivugwa ni rya rindi, ikindi tureba ni ibicyanwa ubwabyo”.

Dr. Ivan Gasangwa
Dr. Ivan Gasangwa

Ingo ibihumbi 600 zimaze kugezwaho amashiga arondereza ibicyanwa, hamwe n’andi akoresha gaze n’amashanyarazi, ku buryo icyizere kinini gitegerejwe ku mishinga minini nka Green Gicumbi, izayageza ku ngo zigera ibihumbi 23, na Green Amayaga izayageza ku ngo zigera ibihumbi 60.

Abarenga miliyari nibo badafite uburyo bwo guteka muri Afurika, mu gihe abagera kuri miliyoni enye, bapfa buri mwaka bazize indwara z’ubuhumekero.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muraho neza,ese umuntu ashaka iryo shyiga Ari umusiribateri yaribona gute? murakoze 0787016900.

Lauben HABUMUREMYI yanditse ku itariki ya: 6-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka