Art Rwanda-Ubuhanzi: Abatsinze mu Ntara n’Umujyi wa Kigali bahatanye

Abanyempano bagera kuri 270 baturutse mu ntara enye z’Igihugu n’Umujyi wa Kigali bahize abandi, bahataniye kwinjira mu kiciro cya nyuma cya Art Rwanda-Ubuhanzi, igikorwa cyamze iminsi ibiri kikaba cyarasojwe ku wa Gatanu tariki 4 Ugushyingo 2022.

Iri rushawa ryitabiriwe n’urubyiruko rwifitemo impano mu bugeni, ubuvanganzo, kuririmba, mu gukora no kumurika imideri no mu bindi byiciro bitandukanye, bibarizwa mu nganda ndangamuco, mu gihe kiri imbere abatambutse bakazahatana ku rwego rw’Igihugu.

Abakomeje muri buri kiciro bakaba bagiye kwerekeza mu mwiherero, aho bazahabwa amasomo anyuranye azabafasha kwagura impano zabo.

Aya marushanwa ategurirwa urubyiruko, amaze igihe abera mu ntara zose z’Igihugu mu rwego rw’amajonjora, aho buri wese wiyandikishije yahabwaga umwanya wo kwerekana ibyo ashoboye, akaba afite insanganyamatsiko igira iti “Agura impano yawe”.

Ni Irushanwa ritegurwa na Imbuto Foundation ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) ndetse n’Ikigo cy’iterambere cyo muri Koreya y’Epfo (KOICA).

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka